
Niyonagira Ernestine avuga ko yabanye n’umugabo we batipimishije kubera urukundo kandi bikaba bitababujije kubana neza.
Ati " Hari igihe umuntu akundana na mugenzi we kubera urukundo rwinshi ntibibe ngombwa ko bipimisha bagahita bibanira."
Avuga ko icyakora ngo hari igihe kigera warwara ugatangira kwikeka ko waba warashatse uwanduye.
Yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2019 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, avuga ko kwipimisha bifasha abantu kumenya uko bahagaze bagafata n’umwanzuro.
Agira ati "Hari abantu bamenya ko banduye ari uko barwaye bakaremba. Ni byiza kwipimisha ukabimenya kare waba wanduye ugafata imiti hakiri kare kuko birinda kurwara ukaremba."
Umwe mu batangabuhamya yavuze ko SIDA ayimaranye imyaka 17 kandi kwipimisha kare byatumye atangira imiti hakiri kare ndetse SIDA ayirinda umuryango we.
Ati " Kuyimarana imyaka myinshi ni uko nabimenye mbere mfata ingamba zo kutabyara no kutanduza umugore wanjye. Ikindi nakurikije inama z’abaganga."
Abantu 3% ni bo bafite virusi itera SIDA mu gihe mu bakora uburaya, 57% ari bo bafite iyi virusi.


Ohereza igitekerezo
|
Ubwo ni ubucucu,ni ukwiyahura.Niba mushaka kurongorana,mubanze mwipimishe Sida.Jyewe ubandikira,nakundanye n’umukobwa.Mbere yuko dutangira Fiancailles,twagiye kwipimisha nsanga yaranduye,ndamureka nshaka undi.Uwo wa mbere nyuma yaje kwicwa na SIDA.Nanjye nali gupfa.Tugomba kwibuka ko gusambana ari icyaha kizabuza abantu ama millions ubuzima bw’iteka muli paradizo.