Rwamagana: Imiti irwanya imibu yagabanije malariya ku kigero cya 42%

Umuti witwa Baygon na Off irwanya imibu yatumye malariya igabanuka ku kigero cya 48% ku bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gishari.

Berekaga Minisitiri w'Ubuzima uburyo barwanya malariya.
Berekaga Minisitiri w’Ubuzima uburyo barwanya malariya.

Iyo miti itangwa na sosiyete y’Abanyamerika yitwa SC Johnson bakayicuruza kuri Ekocenter ziri hirya no hino mu Rwanda.

Ibyo byemezwa na raporo y’ikigo nderabuzima cya Ruhunda igaragaza ko mu myaka ibiri ishize malariya yari ku kigero cya 60%.

Ariko kubera kwitabira kuyirwanya no gukoresha iyo miti byabafashije kuyigabanya ku kigero gishimishije , nk’uko umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruhunda Rukundo Rin Piere abivuga.

Ati “Mu bantu baza kwivuza abagera kuri 28% nibo baba baje kwivuza malariya.”

Imwe mu miti ikoreshwa mu kurwanya imibu.
Imwe mu miti ikoreshwa mu kurwanya imibu.

Ntaganira Eugene ni umukangurambaga w’urubyiruko avuga ko imiti sosiyete ya SC Johnson yo muri Amerika yabazaniye irwanya imibu abaturage bayitabiriye kuyikoresha ubu indwara ya malariya ikaba yaracitse burundu.

Amavuta barayisiga mu gihe cy’umugoroba bagiye kuryama icyo gihe imibu ntikurya. Ikindi ni igiti cya Baygon umuntu acana n’ikibiriti umwotsi wacyo ukirukana imibu. Iyi miti igura kuva ku mafaranga 1000Frw kugera ku giceri cya 50Frw.

Mukamukiza Esperance ni umukecuru wemeza ko iyo miti ituma batakirumwa n’umubu, bikaba byaramugabanirije kurwaragurika. Gusa yemeza ko yubahiriza n’inama abajyanama bamuha zo kurara mu nzitiramubu iteye umuti.

Bamwe mu bajyanama b'ubuzima.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima.

Iyo miti yatangiye kwifashishwa mu kurwanya imibu mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, binyuze mu matsinda no mu mugoroba w’ababyeyi, abaturage bashishikarizwa gukoresha iyo miti no kugira isuku aho batuye.

Banagirwa inama kandi yo gukuraho ibizenga by’amazi n’ibigunda, bagakinga amadirishya hakiri kare, bakarara no mu nzitiramubu ziteye umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka