Rutsiro: Umwana yakuwemo igufa rirwaye mu kuguru hameramo irindi rizima

Habumugisha Donat w’imyaka 11 utuye mu kagari ka Sure mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yakuwemo igufa ry’ukuguru ryari rirwaye none hamezemo irindi ku buryo kuri ubu abasha kugenda yemye nta kibazo.

Nyirakuru wa Habumugisha Mukamanzi Cansilde avuga ko yishimiye igitangaza cyabaye kuri uwo mwana kuko uburwayi bwe bwari bukomeye ku buryo yamaze umwaka n’amezi abiri ari mu bitaro akurikiranwa n’abaganga.

Habumugisha wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ngo yatangiye ababara igufa ry’ukuguru hejuru y’ikirenge, bakagira ngo yaravunitse. Nyina na nyirakuru ngo bagize impungenge babonye ukuguru kose gutangiye kubyimba.

Bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Mushubati, nyuma y’igihe gito yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye. Habumugisha ngo yanyujijwe mu cyuma basanga igufa ry’umurundi ryaramunzwe harimo n’intoboro eshatu.

Ngo byabaye ngombwa ko bamubaga, babanza gukuramo igice kimwe cy’igufa ry’umurundi gisubira hasi cyafashwe mbere, nyuma y’amezi agera kuri ane bakuramo ikindi gice cyari cyasigayemo cyo haruguru ahagana munsi y’ivi. Igufa ngo ryarongeye riramera riraterana kubera ko yari akiri mutoya.

Habumugisha abasha kugenda yemye no gutera umupira.
Habumugisha abasha kugenda yemye no gutera umupira.

Ababonye uburwayi bwe bavuga ko ntawiyumvishaga ko azongera guhagarara ku maguru ye yombi uko ari abiri. Nyirakuru w’uwo mwana na we ngo yabifashe nk’igitangaza gikomeye kubona aho igufa barikuramo rikongera rikamera.

Habumugisha akimara gukurwamo igufa ry’umurundi yabanje kumara igihe kirekire yicaye, nyuma yaho atangira kugendera ku mbago, none ubu abasha gutera umupira hamwe n’abandi bana nta kibazo.

Umushinga RW550 w’itorero ry’abaperesebuteriyene Paruwasi ya Sure uterwa inkunga na kompasiyo ukorera aho mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ni wo wagize uruhare runini mu kuvuza uwo mwana.

Uyu mushinga wagize uruhare runini kugira ngo Habumugisha avuzwe.
Uyu mushinga wagize uruhare runini kugira ngo Habumugisha avuzwe.

Umucungamutungo w’uwo mushinga witwa Mukandekezi Frida avuga ko umushinga wiyemeje kuvuza uwo mwana mu gihe gikomeye kuko babyeyi be bari bamaze kunanirwa kandi ari n’abakene cyane.

Kwa muganga ngo bategekaga abo babyeyi kugura imiti ihenze irengeje ibihumbi ijana. Umushinga ngo wamwitayeho uramuvuza, umugurira imiti kugeza ubwo kwa muganga bamusezereye.

Habumugisha ageze mu rugo, uwo mushinga wakomeje kumwitaho, umushakira indyo y’inyongera irimo amata, amagi n’inyama nk’uko byari mu mabwiriza bahawe na muganga.

Mukandekezi avuga ko amafaranga uwo mushinga uterwa inkunga na Kompasiyo wamutanzeho arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 hatabariwemo ayaguzwe ibyo kurya yahabwaga.

Mu nkingi z’uwo mushinga harimo ijyanye no kwita ku buzima bw’abana bavuka mu miryango itishoboye. Uwo mushinga ukaba uri kuvuza abandi bana batatu bakomoka mu gace ukoreramo barwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umva nagasinga ujye ubanza usome umenye ibijyanye nibitajyanye imodoka no kwivuza bihuriyehe?ee nugukabya ninko kubaza inyama muri papeterie

ngweso yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Musanze: Abagenze bafatira imodoka muri gare ya musanze bafite ikibazo, kubona ugera kuri gare kandi urihuta hakaza abantu barenga batanu buri wese akubwirango bafite iyihuta hakavamo no kwibwa, rwose mudukorere ubuvugizi murakoze.

NAGASINGA Innocent yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka