Rutsiro: Umwana ufite uburwayi budasanzwe afite intego yo kuzaba ‘Mayor’

Umubyeyi witwa Hagumirema Déogratias wo mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro arishimira ko umwana we atangiye koroherwa, nyuma y’uko abonye ubufasha bw’imiti n’amavuta, ubu ngo uburibwe bukaba butangiye kugabanuka.

Imanifashe Divine akomeje kwiga ashyizeho umwete
Imanifashe Divine akomeje kwiga ashyizeho umwete

Ni ubufasha bubonetse nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today tariki 11 Werurwe 2021, yatabarizaga uwo mwana ifite umutwe ugira uti “Baratabariza umwana umaze imyaka 12 afashwe n’indwara idasanzwe.”

Nk’uko umubyeyi we yabitangarije Kigali Today, ngo nyuma y’umunsi umwe agejeje ikibazo cye mu itangazamakuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwahise bumusura bumufasha no kugeza uwo mwana kwa muganga ndetse bumwishyurira n’imiti bumufasha kandi no kumupima amaraso.

Ati “Ndashimira itangazamakuru ryamaze kuvuga ikibazo cyanjye bukeye bwaho Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arampamagara, ndetse kuri uwo munsi yahise ansura mu rugo ari kumwe n’umuyobozi wa RIB mu Karere”.

Arongera ati “Ubuyobozi ndabushima cyane bwarantabaye pe! Bukimara kunsura bugasanga umwana ameze nabi bwahise bumpuza n’abaganga bo ku bitaro by’Akarere bya Murunda, bampa imodoka (ambulance) ngeze mu bitaro bya CHUK umwana bamufata ibizamini bambwira ko nzajya gufata ibisubizo mu kwezi kwa gatanu, ubuyobozi bw’Akarere nibwo bwanyishyuriye n’amavuta yo kumusiga, ubu umwana ameze neza uburibwe bwaragabanutse”.

Uwo mubyeyi arashimira na Caritas ya Paruwasi ya Kavumu ikomeje kumufasha mu kubona ubushobozi bwo kujya kuvuza uwo mwana, aho bitakimugora nka mbere aho yategerezaga kubanza kujya gupagasa ashaka amatike.

Ati “Caritasi Paruwasi ya Kavumu, ikomeje kunsura na Padiri w’iyo Paruwasi yaransuye ni na bo bamfasha kubona amatike yo kugeza umwana mu bitaro”.

Uwo mubyeyi n’akanyamuneza kenshi, yavuze ko uko iminsi ikomeje kugenda ihita, ngo uburwayi bw’uwo mwana bugenda bworoha aho yabonye n’imbaraga zimugeza ku ishuri akajya gukora ikizamini nk’abandi banyeshuri.

Ati “Ubu umwana afite agahenge, ndetse yagiye no ku ishuri gukora ikizamini ngo kitamucika”.

Ndashaka kwiga cyane kandi nzaba ‘Mayor’

Kigali Today ivugana n’uwo mwana witwa Imanifashe Divine, ubwo yari avuye ku ishuri mu kizamini, yavuze ko akomeje kwiga ashyizeho umwete, akaba afite intego yo kuzaba umuyobozi w’Akarere (Mayor).

Ati “Mvuye ku ishuri, nakoze ikizamini ntabwo baraduha impapuro ariko cyari cyoroshye, n’ubwo maze iminsi ntiga kubera uburwayi ndumva nishemo bikeya, ibyinshi nabikoze, ndashaka kubanza nkiga nkagera muri segonderi, kandi ndiga cyane kuko ndashaka kuzaba Meya”.

Iyi ndwara idasanzwe yari ayimaranye imyaka 12 ikaba itangiye kugenda yoroha
Iyi ndwara idasanzwe yari ayimaranye imyaka 12 ikaba itangiye kugenda yoroha

Ubuyobozi bwa Caritas ya Paruwasi ya Kavumu mu Karere ka Rutsiro muri Diyosezi ya Nyundo, nka bamwe mu bagiraneza bakurikirana ubuzima bw’uwo mwana umunsi ku wundi, buvuga ko bukomeje gushaka uburyo uwo mwana yavurwa agakira, dore ko batangiye no kumwitaho bafasha ababyeyi no kubonera uwo mwana ubuvuzi.

Habimana Thomas Uyobora Caritas ya Kavumu, avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga n’ibishoboka byose ngo uwo mwana avurwe akire agire ubuzima nk’ubw’abandi.

Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’iyo Paruwasi busabye ubufasha bwo kuvuza uwo mwana hifashishijwe imbuga zinyuranye, Habimana avuga ko n’ubwo umwana agenda ahabwa ibyo akeneye, ngo n’itangazamakuru ryagize uruhare mu buvugizi bw’uwo mwana, ku buryo Abanyarwanda banyuranye bagiye bagaragaza ko biteguye gufasha uwo mwana.

Agira ati “Ababyeyi b’umwana tuganira na bo umunsi ku wundi, kandi batubwira ko ubuzima bw’umwana bugenda buhinduka neza. Twakoze imbuga zinyuranye hari ubufasha bugenda buboneka kandi abanyamakuru banyuranye twarahuye turaganira, baganira n’ababyeyi nyuma y’uko inkuru ze zinyuze ku binyamakuru bitandukanye, fagitire yose yasabwa ngo uwo mwana avurwe Abanyarwanda bayishyura”.

Uwo mwana ufite imyaka 12 y’amavuko, yafashwe n’iyo ndwara amaze amezi atatu avutse, aho ngo twaje ari uduheri duto tugera aho dukwira umubiri wose bimuviramo kwangirika k’uruhu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

𝑁𝑖𝑏𝑦𝑖𝑧𝑎 𝑔𝑢𝑘𝑜𝑚𝑒𝑧𝑎 𝑘𝑢𝑚𝑢𝑓𝑎𝑠ℎ𝑎 𝑎𝑟𝑘𝑜 𝑛𝑡𝑖𝑡𝑤𝑖𝑟𝑒𝑛𝑔𝑎𝑔𝑖𝑧𝑒 𝑛𝑜 𝑘𝑢𝑗𝑦𝑎 𝑡𝑢𝑚𝑢𝑠𝑎𝑏𝑖𝑟𝑎 𝑚𝑢 𝑖𝑠𝑒𝑛𝑔𝑒𝑠ℎ𝑜 𝑟𝑦𝑎𝑐𝑢 𝑏𝑢𝑟𝑖 𝑚𝑢𝑛𝑠𝑖.

ubayeho yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka