Rutsiro: Umurenge wa Kivumu wari imbere umwaka ushize ni wo usigaza akarere inyuma mu gutanga mituweli

Umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro uranengwa ko umwaka ushize wari ku mwanya wa kane none muri uyu mwaka ukaba uri ku mwanya wa 12 mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Uyu ukurikirana n’umurenge wa 13 ari wo wa Nyabirasi mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ugusigara inyuma kw’iyi mirenge mu gutanga mituweli ari kimwe mu bituma n’akarere kose katabasha kwesa uwo muhigo 100%.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivumu buvuga ko gusubira inyuma byatewe no gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ku buryo butanoze.

Ngo hari abaturage bishoboye bashyizwe mu byiciro by’abatishoboye bagomba gutangirwa umusanzu, mu gihe hari abakene bo basigaye bafatwa nk’aho bagomba kwiyishyurira, nyamara ari bo bari bakwiye gutangirwa wa musanzu.

Ibi ngo byagize ingaruka no mu bijyanye no kugena abafashwa mu mushinga wa VUP kuko bya byiciro bya mituweli ari na byo byakurikijwe muri VUP.

Umushinga wa Compassion International na wo ngo wagize uruhare mu gutuma imibare y’abafite ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Kivumu igabanuka, kubera ko mu myaka yashize warihiraga umuryango wose none kuri ubu urihira umuntu umwe wo muri uwo muryango usanzwe utera inkunga.

Bamwe mu baturage na bo baravugwaho kuba bataratangiye umusanzu muri uwo murenge ahubwo bakigira mu karere bahana imbibi ka Rubavu kubera ko ho bemeraga ko umuntu atanga umusanzu w’umuntu umwe mu gihe mu murenge wabo wa Kivumu basabwaga gutanga umusanzu w’abantu bose bagize umuryango.

Indi mpamvu yatumye ubwitabire buri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’umwaka ushize ngo ni uko mu mitwe y’abaturage bishyizemo ko gutanga mituweli atari agahato, ahubwo ko bikorwa ku bushake bw’umuntu ku giti cye.

Mu zindi mpamvu zitangwa n’abaturage ngo ni uko urutoki bakuragaho amafaranga rwacitse bitewe n’indwara ya kirabiranya yarwibasiye hagafatwa icyemezo cyo kurukuraho rwose.

Umwaka ushize umurenge wa Kivumu wari uhagaze neza mu gutanga mituweli.
Umwaka ushize umurenge wa Kivumu wari uhagaze neza mu gutanga mituweli.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu, Gakuru Innocent, avuga ko hari ingamba zikomeye bafashe bagamije kwikosora mu mwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014.

Gakuru ati : “twumvikanye n’abayobozi bose dusanzwe dukorana, ko dukwiye gutangira kwegera abaturage, tubasaba kwishyura mituweli hakiri kare, ku buryo tuzajya gutangira umwaka wa mituweli abaturage hafi ya bose baramaze kwishyura”.

Ku kibazo cy’abava i Kivumu mu karere ka Rutsiro bakajya gutanga mituweli mu karere ka Rubavu kubera ko ho bemera umusanzu w’umuntu umwe, umurenge wa Kivumu na wo ngo wiyemeje ko ubutaha hazabaho korohereza abaturage ku buryo buri muntu wishyuye azajya ahita ahabwa ikarita ya mituweli bitabaye ngombwa gutegereza ko abagize umuryango bose babanza gutanga uwo musanzu.

Abayobozi mu murenge wa Kivumu bakoranye inama ku wa mbere tariki 08/04/2013 kugira ngo bavugane ku buryo bagiye kwishyuza imisanzu ya mituweli y’umwaka utaha hakiri kare.

Umurenge wa Kivumu ugeze kuri 74,4% mu gihe abagera kuri 6% bo muri uwo murenge bo bagiye gutanga umusanzu wabo i Rubavu.

Ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu karere ka Rutsiro muri uyu mwaka wa 2012/2013 bugeze kuri 85%.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mwabantu mwe mumbwire niki kintu nakimwe cyiza kivugwa mmuri rutsiro? nigute akarere kazima katagira hoteli nimwe ye na kabale keza ntikahaba, yewe umuhanda wumumukara wo ninzozi kuburyo ufata umwana wiwanyu yabona kaburembo ukabona arahindutse! ese ni mayor utazi ibijya mbere cg nireta itahitaho? arikose aba mayor bose niko batabizi? nonese niba tutitaweho nigute natwe tutakwiyitaho ? ubuse amafaranga yimikino amara iki kuburyo ntakipe ni mwe tugira byibura mucyiciro 2? plse tuzamure abana bacu,

MUREGO JOSEPH yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Muraho banya KIVUMU? UBUMENYI NIKINTU GIKOMEYE CYANE KANDI NIBWO SHINGIRO RYABYOSE.NONE KO MUMURENGE WACU HARIMO ABANTU BENSHI BASOJE AMASHURI YABO KANDI MUBINTU BITANDUKANYENO MURI ZA KAMINUZA ZITANDUKANYE,NTAKUNTU UMURENGEWAPANGA GAHUNDA YINAMA NYUNGURANA BITEKEZO TUKUNGURANA UBUMENYI MURISECTOR ZITANDUKANYE? BIBAYE KUBURYO ABANTU BABIMAMENYESHWA HAKIRI KARE BAKABISHYIRA MURI GAHUNDA BYABA BYIZA CYANE.MURAKOZE MUZAGERAGEZE MUBISHAKIRE UMWANYA MUBUSHISHOZI BWABAYOBOZI BAHORA.

MUREGO JOSEPH yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Baturage ba karere kacu tuvukamo muraho neza,amahoro yimana abane namwe.kubyere keranye nimibereho mwiza ningombwa ko uwariwe wese yafa iyambere kuyiharanira dutanga ubwisungane mukwivuza.kandi tugaharanira ubuzima bwiza.

MUREGO JOSEPH yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

kivumu nibareke kutugarura kuri uriya mwanya tuvuyeho kuko ntanarimwe twifuza kuwusubiraho Byukusenge nabajyanama be nibashake impamvu bajya kuri uriya mwanya kdi bashake numuti . nidusubira kuriya mwanya ntabwo abantu bashobora kubyihanganira

johnKitenge yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka