Rutsiro: Ubuyobozi bw’akarere buranenga ivuriro rya Karumbi kugira isuku nke

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yasuraga ikigo nderabuzima cya Karumbi giherereye mu murenge wa Murunda, kuwa gatatu tariki ya 08/10/2014, yagaye isuku nke yasanze mu biryamirwa abarwayi bifashisha asaba ubuyobozi bwacyo kwisubiraho.

Avugana na Kigali today, Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’akarere yagize ati “nk’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu budusaba kugira isuku ikwiriye twabasabye kongera isuku y’aho bakorera kuko utarwaza abarwayi mu isuku nke”.

Umuyobozi w'akarere yanenze isuku yasanze ku bitanda abarwayi bararaho.
Umuyobozi w’akarere yanenze isuku yasanze ku bitanda abarwayi bararaho.

Umuyobozi w’iri vuriro, Ndayikengurukiye Jean Félix yatangaje ko uruzinduko rw’umuyobozi w’akarere rwabaye ingirakamaro kandi ko kuba yabasabye kongera isuku nawe abona bikwiye, ku buryo mu minsi ya vuba isuku izaba ari nta makemwa.

Ati “kuba twasuwe n’umuyobozi w’akarere ni ibintu byadushimishije kandi kuba yatunenze ko hari isuku nke natwe ntitwicaye kuko mu minsi ya vuba tuza kuba twakemuye iki kibazo”.

Ikigo nderabuzima cya Karumbi gifite ikibazo cy’inyubako

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karumbi atangaza bafite ikibazo cy’inyubako nto ku buryo usanga bibagora gutanga serivisi nk’uko bikwiye, aho usanga ababyeyi baza kubyara iyo bahahuriye ari benshi bamwe bategereza kuko bafite igitanda kimwe babyarizaho.

Umubyeyi utwite ategereza igihe mugenzi we abyarira kubera igitanda kimwe babyarizaho.
Umubyeyi utwite ategereza igihe mugenzi we abyarira kubera igitanda kimwe babyarizaho.

Ibindi bibazo bafite ngo ni aho abarwayi bakirirwa kuko batabona uko batandukanya abagabo n’abagore kubera ibyumba bike.

Umuyobozi w’akarere yatangaje ko iri vuriro bazarifasha mu bijyanye n’inyubako igaragara ko ari nto kuko ngo batabasaba gutanga serivisi nziza kandi badafite aho bazitangira.

Iri vuriro ryakira abarwayi babarirwa hagati ya 200 na 250 ku kwezi, abarwayi bagiye mu bitaro bakaba bahamara iminsi ibiri gusa baba batarakira bakoherezwa ku bitaro bikuru bya Murunda biherereye muri aka karere.

Ikigo nderabuzima gifite inyubako ebyiri gusa.
Ikigo nderabuzima gifite inyubako ebyiri gusa.
Umuyobozi w'akarere yatemberejwe ikigo nderabuzima yerekwa imbogamizi ziterwa no kuba ari gito.
Umuyobozi w’akarere yatemberejwe ikigo nderabuzima yerekwa imbogamizi ziterwa no kuba ari gito.
Ivuriro nta bubiko rigira kubera ubuto bwaryo.
Ivuriro nta bubiko rigira kubera ubuto bwaryo.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka