Rutsiro: Babanje kwegerezwa ivuriro none umwaka utaha barubakirwa n’ikigo nderabuzima

Abaturage bo mu kagari ka Gitwa no mu nkengero zaho bavuga ko ivuriro bubakiwe ribafitiye akamaro, kuko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima kiri hafi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushubati ku bufatanye na World Vision bateganya ko mu mwaka utaha w’imihigo, bazatangira no kububakira ikigo nderabuzima kugira ngo barusheho kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi zinoze.

Akagari ka Gitwa gaherereye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro. Bitewe n’uko mu minsi yashize nta bikorwa by’iterambere cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi byaharangwaga, baturage baho bakundaga kuzahazwa n’indwara ndetse benshi mu babyeyi bakabyarira iwabo mu ngo.

Umwe mu baturage bo muri ako kagari witwa Agnes Nyiramisago, amaze kubyara inshuro esheshatu, ariko inshuro ebyiri gusa ni zo yabyariye kwa muganga bitewe n’uko kugera ku kigo nderabuzima kibarizwa hafi y’aho atuye hari urugendo rurerure rw’amasaha atatu n’amaguru.

Ibyo ngo byatumaga umubyeyi utwite bitamworohera kuhagera, ariko ubu bishimiye ivuriro begerejwe hafi yabo.

Ati : “Turashimira leta y’u Rwanda na World Vision kubera ivuriro batwubakiye. Ubu umubyeyi utwite yisuzumishiriza hafi nta kibazo, yagera igihe cyo kubyara na bwo akagerayo bakamufasha akabyara atarushye, abana tubakingiriza hafi n’abarwayi bivuriza hafi”.

Kwegereza serivisi zijyanye n’ubuvuzi abatuye mu kagari ka Gitwa no mu nkengero zaho, ntibizagarukira kuri iryo vuriro gusa, ahubwo ngo mu minsi micye baraza no kubakirwa ikigo nderabuzima, nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Patrick Munyamahoro.

Yagize ati : “Ni ikigo nderabuzima kizaba cyujuje ibyangombwa byose, aho ababyeyi babyarira, aho barindirira mu gihe bategereje kubyara, ndetse n’ahashobora kurererwa umwana wavutse atajeje igihe (couveuse), turateganya gutangira kucyubaka mu mihigo y’umwaka utaha wa 2013/2014”.

Mu murenge wa Mushubati hari hasanzwe ikigo nderabuzima kimwe ku buryo abaturage bo mu kagari ka Gitwa bahageraga bakoze urugendo rw’ibirometero 10, kuri bamwe bikarenga.

Icyo kigo nderabuzima kizubakwa ku bufatanye na World Vision, aho kizubakwa hamaze gushyirwaho ibuye ry’ifatizo.


Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka