Rusizi: KCB yahaye abarwayi ba diyabete ibikoresho byo kwipima isukari

Mu gukomeza gushakira abaturage ari nabo bavamo abakiriya babo ubuzima bwiza Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) ishami rya Rusizi yatanze utumashini 10 twa glucometres dufasha abarwayi ba diyabete kumenya isukari bafite mu mubiri wabo.

Utwo tumashini dufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 700 twatanzwe mu muganda ngarukawezi wabaye tariki 29/09/2012 mu murenge wa Kamembe, akagari ka Ruganda, umudugudu wa Kadashya ahaharuwe metero 600 z’imihanda y’imigenderano mu mago.

Abahawe glucometres ni abarwayi ba diyabete bibumbiye mu ishyirahamwe ADIRU (Association des Diabetioques de Rusizi). Perezida w’iri shyirahamwe yasabye abarwayi babonye utu tumashini kudufata neza anabibutsa ko kuba badufite bitababuza kujya bajya kwa muganga kenshi kwisuzumisha.

Kabananiye J.Claude umucungamari wa KCB atangaza ko kwita ku buzima buzira ubuze bw’abaturage ari ingamba ya mbere kuri bo yo kongera umubare w’abakiriya kuko ntawakwitabira kugana banki adafite ubuzima bwiza.

KCB aho ikorera mu bihugu bitanu: Kenya, Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Uganda n’u Burundi yashyizeho ikigega KCB Foundation gifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, imyidagaduro, imibereho myiza n’iterambere muri rusange ari nayo mpavu igaragara mu gikorwa n’iki cyo kwifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.

Muri iki gikorwa cy’umuganda kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwashishikarije abaturage muri rusange gukomeza gushishikarira ikigega Agaciro Development Fund.

Urubyiruko rwahavuye rwiyemeje ko ku munsi wo gukunda igihugu wizihizwa tariki 01 Ukwakira bazatanga umusanzu bakoresheje kohereza ubutumwa kuri telephone.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka