Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byasinyanye amasezerano azabifasha kubona ibikoresho binyuranye by’ubuvuzi
Ibitaro bya Mibilizi biherereye mu karere ka Rusizi, byasinyanye amasezerano n’umuryango w’Abataliyani Azienda Ospedaliera di Legnano, azajya abifasha kubona ibikoresho bitandukanye mu buvuzi.
Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimaa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na Bwana Lombardi wari uhagarariye umuyobozi wa Azienda Ospedaliera di Legnano mu Butaliyani n’abo yari ayoboye, nibo bashyize umukono kuri aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi b’imirimo mu Bitaro bya Mibilizi, biherereye mu murenge wa Gashonga nabo bari bitabiriye uwo muhango.
Amagambo yavugiwe muri ibyo birori yibanze ku gushima ubwo bufatanye bwaguye amarembo, kuko bugezweho binyuze ku muryango witwa MOCI (Movimento per la Cooperazine Internationale) wo mu Butaliyani.
Uyu muryango wakomeje gufasha Ibitaro bya Mibirizi kuva mu 2002, mu kubyoherereza bikoresho binyuranye by’ubuvuzi. By’akarusho buri mwaka yohereza abaganga b’inzobere (Medecins specialistes) mu kuvura indwara zinyuranye cyane cyane iz’ibikatu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|