Rusizi : Hakorewe imyitozo yo guhangana na Ebola

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola mu gihe cyaramuka cyadutse mu Rwanda, Ministeri y’Ubuzima yakoresheje imyitozo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Rusizi nka kamwe mu turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahagaragaye icyo cyorezo.

Abaganga barita ku wigize nk'umurwayi wa Ebola
Abaganga barita ku wigize nk’umurwayi wa Ebola

Ku bitaro bya Gihundwe, ni hamwe mu habereye icyo gikorwa. Abaganga n’abandi bafite aho bahuriye na serivisi z’ubuzima babanje gutegurwa nk’abagiye kwakira umurwayi wa Ebola ari na ko banyuzwa muri buri cyiciro cyose gikurikizwa mu gufasha umurwayi, byose bakabikora birinda ko na bo bashobora kwanduzwa na we mu gihe yaba arwaye.

Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze.

yagize ati ”Ibi turabikora kugira ngo turusheho gukangurira abaturage kumenya icyo bagomba gukora, kumenyereza abaganga uko bagomba kubyifatamo, kandi turushaho kwitegura, nubwo nta Ebola dufite icyambere ni ukwirinda.”

“Kwirinda ni ugukaraba kenshi, iyo ubonye umuntu ufite ibimenyetso bya Ebola, ufite umuriro akava amaraso wirinda kumukoraho ugahita utumiza abaganga ariko ugakomeza kugira isuku ukaraba n’isabune.”

Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola mu gihe yakwaduka
Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola mu gihe yakwaduka

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rusizi nka kamwe mu dushobora kwibasirwa na Ebola bavuga ko bafite ubumenyi kuri Ebola ariko hakaba abandi batayisobanukiwe neza, bagasaba ko barushaho guhabwa ubumenyi bw’ibanze kuri Ebola.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko gahunda ihari ari iyo gukomeza guhugura ku buryo buri bitaro byo mu Rwanda bizaba bifite abaganga bahawe ubwo bumenyi.

Amahugurwa nk’ayo amaze guhabwa abaganga n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima basaga 80 bahuguwe banashyikirizwa ibikoresho byabugenewe mu bitaro bitatu ari byo: Gisenyi muri Rubavu na Gihundwe muri Rusizi (uturere twombi dufite imipaka ikora kuri RDC), ndetse n’ibitaro bya Kanombe mu mujyi wa Kigali ahateguriwe kuba hafashirizwa abakoresheje inzira y’ikirere bashobora kugaragaraho Ebola.

Abaganga bambara imyenda yabugenewe ituma batanduzwa n'umurwayi wa Ebola
Abaganga bambara imyenda yabugenewe ituma batanduzwa n’umurwayi wa Ebola

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero ho hanashyinzwe ibitaro byihariye byavura ababa bagaragayeho Ebola.

Hari kandi ahantu hagera kuri 17 hasuzumirwa abinjira mu gihugu baturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo nk’igihugu kivugwamo Ebola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka