Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Gashonga, bihurirwaho n’imirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwabyo bwemeza ko iki kibazo cy’ibitanda kigaragara cyane mu nzu y’ababyeyi no mu nzu abana barwariramo.
Bamwe mu babyeyi bakiriwe n’ibi bitaro baje kubyara kimwe n’abamaze kubyara twahasanze, bavuze ko uburyo baryama butabanogeye aho usanga babiri baryama ku gitanda kimwe batwite.
Icyo kibazo gikomerera cyane abamaze kubyara kuko bo hiyongeraho n’abana babo, bagatinya impanuka zagwirira abana nko kubaryamira, nk’uko Nyirahabimana Chantal abivuga.
Yagize ati”Nyine iyo umuntu aryamye ntabwo asinzira kubera ko tuba turi benshi turyama turi benshi umwe aryama areba hepho undi akaryama areba haruguru n’abana tuba tubafite, utitonze wamuryamira.”
Nyirahabimana akomeza avuga ko hakwiye ubwisanzure ku babyeyi, ngo cyane ko umubyeyi wabyaye aba akeneye isuku nyinshi we n’umwana we ariko aha ntibishoboke kubera ubwinshi bwabo.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Mibirizi buvuga ko iki kibazo koko giteye impungenge ku buzima bw’ababyeyi babigana, ariko bukavuga ko nta bushobozi buhari bwo gukemura icyo kibazo.
Ubuyobozi buvuga ko hakenewe ubufasha bw’inzego nka Minisiteri y’ubuzima, yabafasha kubaka inzu ihagije igenewe ababyeyi, nk’uko Bahufite Augustin ushinzwe imari n’ubutegetsi muri ibyo bitaro abivuga.
Ati “Nibyo biteye impungenge kubera ko abantu bose ntabwo baba bafite ubuzima bumwe hari igihe umwe ashobora kuba afite indwara yanduza akaba yakwanduza mugenzi we.
Ntabwo ari ikibazo cyakemuka vuba icyakora ubuyobozi bw’ibitaro bwatangiye kuvugana na Minisiteri y’ubuzima uburyo badufasha natwe tukubakirwa inzu y’ababyeyi ikwiye.”
Ubusanzwe, ibitaro bya Mibirizi byakira nibura, ababyeyi 250 baje kubyara buri kwezi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko ababyeyi bitabwaho neza