Rusizi: Abaforomo barahugurwa ku ikoreshwa ry’umuti mushya uvura Malariya

Abaforumu 18 n’abaganga babiri bakuru bo mubitaro bikuru bya Mibirizi batangiye amahugurwa ku ikoreshwa ry’umuti mushya wa Malariya witwa Artesunate.

Kazigaba Ngabo Hetsron, uhagarariye ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Mibirizi byateguye ayo mahugurwa, atangaza ko uwo muti ufitiwe icyizere mu kurwanya malariya ikunze guhitana abantu cyane cyane ababyeyi n’abana bato.

Bamwe mubavuzi bitabiriye ayo mahugurwa batangaje ko bungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo bari bafite mu kuvura abarwayi.

Abaforomo bitabiriye amahugurwa ku ikoreshwa ry'umuti wa Artesunate.
Abaforomo bitabiriye amahugurwa ku ikoreshwa ry’umuti wa Artesunate.

Umuti Artesunate ngo uzafasha kumenya uko bakomeza kuvura abafashwe na Malariya dore ko umubare wabo yicaga wagabanutse kubera ubumenyi bwo kuyirwanya bugenda bwiyongera buri munsi; nk’uko abitabiriye ayo mahugurwa babyemeza.

Aba baforumu n’abaganga bakuru bavuga ko mu gihe kiri imbere Malariya itazongera kwica abaturage nk’abo yicaga kuko ubushakashatsi buri kugenda bushyira ahagaragara imiti kugira ngo irwanywe ku kigero gishimishije.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka