Rusasa: Imyemerere ituma batajya kwivuza kwa muganga mu gihe barwaye

Abaturage bagera kuri 200 batuye mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke ntibashobora kujya kwivuza kwa muganga kubera imyemerere yabo, bo bashingira ko Imana ariyo ibakiza kuko nta kiyinanira bigatuma basenga aho kugira ngo bajye kwivuza.

Aba baturage biyita abagatorika n’ubwo abagatorika bo bavuga ko babirukanye mu rusengero rwabo kubera badahuje imyemerere, ntibashobora no gufata ubwisungane mu kwivuza ahubwo bahitamo kubwishyurira abandi baturage bakabikora nk’imfashanyo batanze.

Beatrice Iringuyeneza avuga ko ari abagatorika bajya gusengera kuri paruwasi kandi nta kindi kibi bagamije urete gusenga.
Beatrice Iringuyeneza avuga ko ari abagatorika bajya gusengera kuri paruwasi kandi nta kindi kibi bagamije urete gusenga.

Kuva iryo dini ryatangira rimaze gupfusha abayoboke batari bace bazize indwara zitandukanye harimo n’ababyeyi babaga batwite, bose bakaba baragiye bapfira mungo zabo baranze kujya kwa muganga.

Beatrice Iringuyeneza umwe mu basengera muri rino dini, avuga ko ari abagatorika bajya gusengera kuri paruwassi cyangwa bakajya mu muryango remezo, nk’uko n’abandi babikorera mu rugo.

Avuga ko nta kindi baba bagamije uretse gusenga Imana gusa, gusa ngo aho batandukaniye n’abandi ni uko batajya bajya kwivuza kandi bakaba batagira na mituweli.

Ati “Kudatanga mituweli ntabwo ari impamvu y’uko ari amafaranga ntafite yo kuba nakwivuza ahubwo twebwe dufite isezerano twagiranye n’imana kandi noneho iryo sezerano turimazemo igihe kirekire.

Zephyrin Ntakirutimana avuga ko nta muntu usengerwa gusa ngo akire atagiye kwa muganga kuko byanze bikunze ujya kwa muganga imana igakorana n'abaganga ukubasha gukira.
Zephyrin Ntakirutimana avuga ko nta muntu usengerwa gusa ngo akire atagiye kwa muganga kuko byanze bikunze ujya kwa muganga imana igakorana n’abaganga ukubasha gukira.

Turarwara bamwe bakanaturwaza mungo zacu n’abo duturanye barabibona mugihe runaka akabona ko koko warwaye ariko ikindi gihe akabona ko wakize n’ukuvuga ngo natwe turasenga tugakira nkuko nujya kwa muganga agenda akahita akirirayo.”

Iringuyeneza ntahakana ko atigeze ajya kwa muganga gusa ngo byari kera akiri umwana ariko aho bamaze kubonera isezerano ry’imana ntarasubirayo kandi hashize imyaka irenga 10.

Teodosia Maniriho nawe uri mu basengeraga muri iri dini avuga ko mbere bari abagatorika, hakaza kuvamo umugabo agashinga idini ariko ribura ubuzima gatozi bahitamo kujya basengera mu rugo gusa.

Avuga ko yaje kubona ko ntakiza cyarino dini ubwo yaburaga ababyeyi be bombi kandi bagapfira murugo banze kujya kwa muganga.

Ati “Ni ukuvuga ngo ntakiza cyiryo dini kuko narimfite mama akiri muto noneho azakurwara indwara y’amarozi bakajya baza kumusengera bati urakira nuko arapfa, hari umugore wa Ntegeyiminsi Apolinaire we yatwaye inda ageze igihe cyo kubyara nuko aba munzu kugeza ubwo yavuyemo umwuka.”

Na se wa Maniriho nyuma yaje kurwara umusonga gusa bitewe nuko yari umuyoboke ukomeye yanga kujyanwa kwa muganga nawe aza kugwa mu rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Zephyrin Ntakirutimana, avuga ko badashobora kwihanganira abantu bumva batajya kwa muganga ngo bazasenga bakire kuko bitabaho.

Ati “Nta muntu usengerwa gusa ngo akire atagiye kwa muganga, twese turasenga, tuzi imana turayemera rwose kuko imana ifite ubushobozi kandi ikaba ishoboye byose ariko iyo urwaye byanze bikunze ujya kwa muganga imana igakorana n’abaganga ukubasha gukira.”

Iri dini bamwe bavuga ko biyita “Abasenga” ngo ryavutse nyuma gato y’intambara y’abacengezi yibasiye akarere ka Gakenke ariko by’umwihariko muri zone irimo umurenge wa Rusasa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka