Rulindo: Umuturage yafatanywe ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19

Mu gitondo cyo ku wa 01 Werurwe 2022, Polisi yafatanye uwitwa Jean Pierre Ndayambaje ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test), kandi nta burenganzira abifitiye.

Ndayambaje usanzwe atuye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, yafatiwe mu Kagari ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, ubwo yari yerekeje mu Mujyi wa Kigali, ari mu modoka ya Sosiyete imwe mu zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ibikoresho yafatanywe birimo Covid-19 Ag Rapid test devices positive control, Covid-19 Ag Rapid test devices Negative control, Extraction tubes, Rapid test devices buffer, Nazal swab, Extraction tube caps, covid-19 Ag Rapid test device, covid-19 Ag Rapid test device books.

Ndayambaje avuga ko yari yahawe akazi n’umuntu utavuzwe izina, wo mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, kugira ngo abishyikirize umuntu mu Mujyi wa Kigali.

Ngo yagombaga kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 nyuma yo gutanga ibyo bikoresho.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru (RPCEO) SP Alex Ndayisenga, avuga ko ifatwa rya Ndayambaje riri mu bikorwa bya polisi byo kurwanya magendu no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ati: “Polisi yari yashyizeho igenzura ku muhanda wa Musanze-Kigali, mu gihe basakaga mu gikapu cya Ndayambaje, basangamo ibikoresho bya Covid-19, yari yarinjije mu buryo butemewe mu Rwanda abivanye muri Uganda, ahita ajyanwa gufungwa".

SP Ndayisenga asaba abantu kwirinda gucuruza no kugurisha ibicuruzwa bya magendu, by’umwihariko ibikoresho bya Covid-19, bishobora kuba bitujuje ubuziranenge ku buryo bishobora kubangamira gahunda zisanzwe z’ubuzima mu gihugu.

Nyuma yo gufatwa, Ndayambaje yahise ashyikirizwa RIB ikorera kuri Sitasiyo ya Bushoki muri Rulindo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABA Bantu Baba bashaka iki koko nagiye harya akagabuye ubu ntagiye kuwunera SE Kandi uwamugumye yigaramiye?😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😭😭😭😭

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka