Ngo hari abaturage usanga mituweri batayiha agaciro nyamara barwara ugasanga bahangayikijwe no kubona amafranga yo kwivuza, dore ko iyo nta mituweri umuntu atanga amafranga menshi kugira ngo abashe kubona imiti imuvura.
Kuri ubu mu karere ka Rulindo hagaragara ubwitabire budahagije mu bijyanye na mituweri, ubuyobozi bw’aka karere bukaba busaba ubufatanye mu nzego zose, haba mu madini no mu mashyirahamwe.
Nyamara ariko nubwo ubwitabire butameze neza muri aka karere, abaturage bo bemeza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bahagurutse bakabasanga mu ngo iwabo, abatarayitanga barushaho kumva neza akamaro ka mituweri.
Rutaganira Jean utuye mu murenge wa Ntarabana, avuga ko yabonye kudatanga mituweri kuri bamwe haba harimo n’imyunvire mibi, yo kuvuga ngo umuntu ntakunda kurwara bigatuma no gutanga amafranga ya mituweri bitoroha.
Yagize ati “imyunvire mike kuri bamwe usanga ahanini ari ukuvuga ngo umuntu ntarwagaragurika, jye numva abayobozi bakwiye kubasanga mu ngo zabo bakongera kubumvisha ikiza cyo gutanga mituweri no kubumvisha ko ari bo bifitiye inyungu, wenda byagira icyo bitanga.”
Ku rundi ruhande ariko usanga hari n’abavuga ko kudatanga mituweri kuri bamwe bishobora no kuba biterwa n’uko amafranga asigaye ari menshi na serivise ihabwa abafite ubwisungane muri mituweri. Bavuga ko ngo umuntu adashobora guhabwa imiti ihenze cyangwa ngo abe yavurizwa mu mavuriro akomeye.
Umubyeyi Clemence aragira ati “nta muti ukomeye wahabwa iyo wivuriza kuri mituweri, usanga ari utunini twa bure bure baguha. Hari n’igihe umuntu aba arwaye indwara ikomeye ntibamwohereze mu ivuriro rikomeye bakamuheza ku kigo nderabuzima gusa.”
Akomeza avuga ko iyo bigenze gutyo usanga bamwe bacika intege zo gutanga ayo mafranga kuko baba bavuga ko nibarwara bazigurira imiti bakeneye.
Nyamara n’ubwo aba baturage batanga impamvu zitandukanye zituma bamwe mu baturanyi babo badatanga mituweri, ngo bazi neza ko mituweri ari inyungu kuri bo kurusha uko yaba inyungu ku buyobozi.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|