Rulindo: Abanyamadini barasabwa gukangurira abayoboke kwitabira mituweli

Abayobozi b’amadini bo mu karere ka Rulindo barasabwa gukangurira abayoboke babo kwitabira ubwisungane mu kwivuza kubera ko bafite ijambo rikomeye imbere yabo.

Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012, mu gikorwa cyo gukangurira abahagarariye amadini, amakoperative n’abayobozi b’imirenge igize Rulindo kwitegura umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza uzatangira tariki 01/07/2012.

Niwemwiza Emilienne, umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yibukije abanyamadini ko bahabwa agaciro gakomeye n’abo bayobora, bityo bakaba bafite inshingano yo kubayobora mu nzira nziza.

Ati: “Roho nzima itura mu mubiri muzima, nimubwira abayoboke banyu ko mituweli ari inzira yo gutuma badaheranwa n’indwara bazahita bumva ko n’Imana yifuza ko babyitabira”.

Ibi kandi byemejwe na Serugendo Antoine ushinzwe ibikorwa bya mituweli mu karere ka Rulindo, wibukije ko ubu akarere kari ku kigero cya 87.4%, asaba aba banyamadini gutanga umusanzu wabo kugira ngo ubutaha abitabira bazabe 100%.

Serugendo, avuga kandi ko bemeranyijwe n’abanyamadini ko buri cyumweru itangazo ryo kwitabira ubwisungane mu kwivuza rizajya ritangwa muri buri materaniro.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka