Abaturage bavuga ko bari basanzwe bivuriza mu nzu y’umuturage bakodeshaga amafaranga 20.000frw ku kwezi, kandi hatameze neza, ariko ubu bakaba bamaze kwiyuzuriza ivuriro riciriritse rigiye kurushaho kubaha serivisi zinoze.
Ni ivuriro riciriritse, (Poste de sante) ryubatswe n’abaturage ku nkunga y’ubudehe, ayo akaba ari amafaranga agenerwa Umudugudu buri mwaka w’ingengo y’imari ngo yunganire mu mirimo y’amaboko abaturage bashobora kwikorera.
Rigizwe n’igice cyo gusuzumiramo abarwayi, ububiko bw’imiti, aho bapimira ibizamini, n’aho bapfukira inkomere, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro.
Abaturage bagaragaza ko bizagabanya urugendo rwa Kilometero eshanu bakoraga bajya kwivuriza ku kigo Nderabuzima cya Gishwero kuko ngo n’ubwo bari bafite aho bakodesha hari serivisi zitahabonekaga.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo iri vuriro ntirifite ibikoresho bihagije n’abakozi, bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha.
Ni igitekerezo bahuriyeho na Nyirarukeye Adeline, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gishwero kibarizwamo iri vuriro riciriritse.
Agira ati, “Dufite abakozi babiri barimo uvura abarwayi n’upima ibizamini, bisaba ko iyo abarwayi babaye benshi twohereza umukozi uturutse ku kigo nderabuzima. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) nikomeza kudufasha tukabona abakozi byaba byiza”.
Yongeyeho ati “Aha nta mazi meza tugira kuko ubu tuzajya dukoresha ayo mu kigega, icyakora amazi aramutse ahageze byaba byiza kuko arakenewe cyane”.
Uyu muyobozi kandi asanga hakwiye no kubakwa aho abarwayi bakugama imvura n’izuba kugira ngo batinjira mu ivuriro bikabangamira abaje bashaka serivisi dore ko ngo hari imbuga ihagije ariko idasakaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu buri muturarwanda azaba afite amazi meza ku buryo n’abanyakigarama bazayabona. Icyakora kuri iri vuriro ngo ntibikwiye ko bategereza iyo myaka yose.
Habarurema ati, “Dufite gahunda yo gukwirakwiza amazi hirya no hino mu myaka itanu iri imbere ku buryo buri rugo ruzaba rufite amazi, ariko umwaka utaha w’ingengo y’imari tuzakomeza kongera imiyoboro y’amazi”.
Ati “Ku bijyanye n’ibikoresho ndetse n’abakozi ibi ni iby’ibanze, tuzongeramo ibikoresho n’abakozi ku buryo abaturage bakomeza guhabwa serivisi zinoze”.
Akarere ka Ruhango gafite utugari 59. Utugari 14 ni two dusigaye kubakwamo ivuriro riciriritse muri buri kamwe. Icyakora ngo ayihutirwa ni ane agomba kubakwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, kuko andi bigaragara ko hari utugari twegereye ahatangirwa serivisi z’ubuzima mu tundi tugari ku buryo bitari ngombwa ko na ho hubakwa amavuriro aciritse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|