Umurenge wa Rugarama niwo murenge wo mu karere ka Burera wari usigaye utagira Ikigo Nderabuzima kuburyo abaturage bo muri uwo murenge bakora ibilometero n’ibilometero bajya kwivuriza mu yindi mirenge baturanye nka Gahunga ndetse na Cyanika.

Nubwo iki Kigo Nderabuzima kiri kubakwa muri uyu mwaka wa 2014, cyari cyarateganyijwe kubakwa mu mihigo y’umwaka 2012-2013 ariko ntibyaje kugerwaho kuburyo ubwo buyobozi bwasabye ko uwo muhigo ukurwa mu yindi bari barahize.
Ubwo buyobozi bwavuze ko impamvu uwo muhigo wagombaga gukurwa mu yindi ari uko nta mafaranga yari ahari yo kubaka icyo Kigo Nderabuzima.
Inkunga y’amafaranga bari baremerewe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) kugira ngo imirimo yo kucyubaka itangire, ntibahiyawe icyo gihe, nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwabitangaje.
Ikindi ngo ni uko, icyo gihe, kuba MINISANTE itarateye iyo nkunga ubwo buyobozi ari uko ntayo yari ifite yagenewe uwo muhigo.
Ikigo Nderabuzima cya Rugarama cyatangiye kubakwa mu ntangirizo z’umwaka wa 2014 mu kwezi kwa Gashyantare. Aho biteganyijwe ko mu mezi atandatu kizaba cyuzuye.
Iki kigo nderabuzima nicyuzura kizaba cyibaye icya 19 mu bigo nderabuzima biri mu mirenge 17 igize akarere ka Burera, hiyongereyeho n’ibitaro bya Butaro bipima, bikanavura indwra ya Kanseri.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|