Nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ngo hari abaturage batarashobora kubona amakoro yo kubona ubwisungane mu kwivuza ariko hari n’abanga gutanga ubwisungane ku bushake cyane cyane mu mirenge yegereye igihugu cya Congo nka Rubavu, Cyanzarwe, Busasamana na Nyamyumba.
Sheih Bahame Hassan avuga ko nta muturage ugomba guhutazwa cyangwa ngo agurishirizwe itungo cyangwa ngo bafungirwe mu isoko kugira ngo atange ubwisungane mu kwivuza; ahubwo ngo hacyenewe ubufasha n’abafatanya bikorwa kugira ngo gahunda nziza za Leta n’imibereho myiza y’abaturage bigerweho.

Bumwe mu buryo buzifashishwa ni ukwitabaza abayobora amatorero n’amadini kuko icyo bavuga abayoboke babo bagikurikiza kimwe n’uko bashobora kugira umutima ufasha abadafite ubushobozi bakaba babatangira ubwishingizi.
Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa nyuma mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Mu igenzura ry’imihigo umwaka ushize kari kuri 64% ariko ubu gahagaze kuri 71% hakaba hari ingamba z’ubufatanye n’inzego zose kuburyo ukwezi kwa Werurwe kuzarangira bamaze kwishyura 100%.
Imwe mu mirenge iza ku isonga mu kudatanga ubwisungane harimo Nyamyumba ifite abantu barenga 7000, Cyanzarwe abarenga 4000 ntibarabutanga. Abaturage bo muri iyi mirenge ngo birirwa i Goma bakivura magendu barwaye kuburyo batitabira ubwisungane mu kwivuza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|