Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bishimiye urukingo rwa Ebola

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko bishimiye inkuru y’urukingo rwa Ebola rugiye guhabwa abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Dr. Jean Jacques Muyembe, umuyobozi w’ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Congo tariki ya 19 Kanama 2019 yatangaje ko hari umugambi wo gukingira Abanyekongo ibihumbi 64 bambuka umupaka bajya mu Rwanda.

Dr. Muyembe avuga ko n’u Rwanda rwatumije inkingo zigera ku bihumbi ijana (100,000) mu gufasha abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Nubwo hataramenyekana igihe izi nkingo zizatangira gukoreshwa, ni inkuru nziza ku baturage bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka. Ubu bavuga ko batamerewe neza kubera ingamba zo kugabanya abantu bajya muri Congo mu rwego rwo kwirinda Ebola.

Umuturage witwa Karasira wo mu Karere ka Rubavu wavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today avuga ko ubuzima bubakomereye kuko aho bakuraga imibereho ubu batemererwa kujyayo.

Yagize ati «Ubuzima ubu buragoye. Hano mu Rwanda kubona imirimo ni ihurizo rikomeye, ubutaka na bwo ntabwo, gushaka imibereho twajyaga muri Congo none dore inzira zarahagaze, abana mu rugo ni ukubakubitira kuryama. »

Karasira avuga ko kugira ngo umunyarwanda ukoresha indangamuntu yemererwe kujya i Goma agomba kuba yikoreye umutwaro nk’ugiye gucuruza cyangwa afite akazi kazwi agiye gukorayo, utabifite agasubizwa inyuma.

Ati « Ntibakwemerera kurenga umupaka utikoreye umutwaro. Ubu tugera aha tukarindira Abanyekongo baje kugura ibintu tukabatwaza nabwo tubishyuye kugira ngo tubone uko twambuka. Ubuyobozi budutabare kuko ubuhahirane hano bumeze nabi. »

Mu gihe abakoresha indangamuntu bavuga ko bagorwa no kuva mu Rwanda, abafite ibyangombwa byambukiranya imipaka nka Laissez-passer na Passeport mu Rwanda bavuga ko kujya muri Congo na bo bitaborohera kuko basabwa amafaranga ya visa utayifite agasubizwa inyuma.

Imipaka ihuza Goma na Gisenyi mu bihe bisanzwe yakoreshwaga n’abantu babarirwa mu bihumbi 55 na 60 ariko ubu umubare waragabanutse. Abaturage bavuga ko uru rukingo rubagezeho ubuhahirane bwakongera gusubira uko bwahoze bagashobora kwambuka.

Kuva icyorezo cya Ebola cyagaragara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama 2018 abantu 1808 bamaze guhitanwa na Ebola naho 2765 bamaze kuyandura mu gihe abarwayi 847 bashoboye kuvurwa bagakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka