RSSB yeteye inkunga gahunda yo kongera abaforomo n’ababyaza
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rwatangaje ko ruzatera inkunga gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) igamije gukuba kane umubare w’abaforomo n’ababyaza hamwe no guhugura abaganga babaga.

Ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, RSSB na MINISANTE basinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubuvuzi(ishami rya Afurika/IRCAD), hamwe n’Umuryango KFHR ufite Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikaba ari byo bizigisha abaganga n’abaforomo.
Amasezerano amwe RSSB yayagiranye na IRCAD, akaba afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 150, akaba azatera inkunga ibikorwa byo guhugura abaganga mu kubaga mu buryo bugezweho budakomeretsa cyane ndetse n’abatera ikinya.


Umuyobozi wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo, avuga ko ubuhanga bwo kubaga bugezweho burimo kwigishwa abaganga baturuka hirya no hino muri Afurika, barimo n’Abanyarwanda, ari uguca agasebe gato kanyuzwamo ibyuma byinjira imbere mu mubiri kuhavura, bigatuma umurwayi atazahazwa n’igikomere kinini.
Dr Kayondo ati "Ibi bifasha umurwayi kuva mu bitaro vuba, akihutira gukira, agasubira ku kazi. Kuva dutangiye tumaze guhugura abakozi 350 bavuye mu bihugu 25, aho 30% muri bo ari Abanyarwanda, bazashyira u Rwanda ku mwanya mwiza w’ibihugu bifite ubushobozi bwo kuvura, ku buryo abantu batazongera kujya hanze cyane."
Andi masezerano afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 3 na miliyoni 700, RSSB yayagiranye na ‘Foundation’ y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal(KFHR), akaba azafasha abiga ubuforomo n’ububyaza kwiga ari benshi kurushaho.
RSSB na MINISANTE bivuga ko ayo masezerano azongera umubare w’abanyeshuri bafashwa kwiga ubuforomo n’ububyaza muri za kaminuza n’amashuri makuru, ku buryo bazikuba inshuro zirenga enye ugereranyije n’abarangiza buri mwaka kugeza ubu.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko kubaga neza umurwayi agakira vuba kandi hadakoreshejwe imiti myinshi, hamwe no kuba abarwayi babona abaganga n’ababyaza bahagije bo kubavura, bizatuma uru rwego rutongera gusohora amafaranga menshi rwishyuraga imiti na serivisi zihabwa abanyamuryango barwo.
Rugemanshuro ati "Iyo utavuye umuntu neza agatinda mu bitaro, n’ubundi ni RSSB yishyura, amafaranga tumutangaho ariyongera. Iyo kwa muganga bafite umubare uhagije w’abakozi hamwe n’ubushobozi burenze, kubyara neza bigenda neza, amafaranga yatangwaga akaba macye, ibintu ni magirirane."
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Yvan Butera, avuga ko ubusanzwe abaforomo n’ababyaza barangizaga kwiga buri mwaka batarengaga 100, ariko uruhare rwa RSSB ngo ruzatuma hasohoka abagera kuri 600 buri mwaka.

Dr Butera avuga ko bafite intego y’uko buri mwaka kaminuza n’amashuri makuru bizajya bisohora abaforomo n’ababyaza barenga 1400, ku buryo mu myaka ine Leta yazaba yazibye icyuho cy’abaforomo baburaga.
Sendika y’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda ivuga ko abanyamuryango bayo bakomeje guhura n’imvune zo mu kazi, ziterwa n’uko umubare wabo utarenga ibihumbi 13 mu Gihugu, mu gihe hakenewe byibura abagera ku bihumbi 20.





Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo si abaforomo babuze hari n’abashomeri b’abaforomo biturutse kuri equivalence bitoroshye kugeraho ku bize hanze.MINEDUC?HEC?
RSSB nibyiza gutera inkinga uyu mushinga ariko bareba nuko pansion Yajya izamurwa kuko amafranga yacu abyara inyungu nyinshi abafata passion turiho nabi ibaze nawe gufata pansion ya 70k muriki gihe