RSSB yasobanuye ibivugwa by’uko itishyura imwe mu miti n’ibizamini biba byakorewe abivuza
Abakorera bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Turere two mu Rwanda, bavuga ko bari mu ihurizo ry’uburyo hari ibizamini bafatira abarwayi n’imwe mu miti baha ababigana, babikorera raporo na fagitire zishyuza RSSB, hakaba ibyo itemera kwishyura nyamara ngo biba biri ku rutonde rw’ibiba bigomba kwishyurwa.

Ibi ngo bikomeje gushyira ibyo bigo nderabuzima mu ihurizo ry’igihombo n’amadeni bibereyemo za Farumasi z’Uturere, ku buryo hatagize igikorwa ngo inzego zirebwa n’iki kibazo zigishakire umuti urambye, ibyo bigo nderabuzima byazisanga bitagitanga ubuvuzi buboneye ku babigana.
Abakozi babwiye Kigali Today ibi ntibifuje ko imyirondoro yabo n’ibigo nderabuzima bakoreramo bijya mu itangazamakuru, batekereza ko biramutse bimenyekanye ko batanze aya makuru, bitabagwa amahoro; bakaba bavuga ko ari ikibazo kibakomereye.
Umwe muri bo agira ati: “Mbere umukozi wa RSSB ukorera ku rwego rw’ikigo nderabuzima ushinzwe gusesengura raporo z’imiti ndetse n’ibizamini bikorerwa umurwayi, yakusanyaga amakuru yerekeranye n’imiti ndetse n’ibizamini byafashwe, akabikorera fagitire akayoherereza ababishinzwe muri RSSB bakorera ku cyicaro cyayo kiri i Kigali, bamara kuyisesengura bakishyura ibigo nderabuzima nta yandi mananiza”.
“Ikibazo dufite kugeza ubu ni uburyo bavuguruyemo iyo mikorere, aho noneho ushinzwe gusesengura ayo makuru yose y’uko umuwayi yivuje, ibijyanye n’ibizamini yakorewe ndetse n’imiti yahawe, yamara kubyemeranywaho n’ikigo nderabuzima, akabishyikiriza urwego rumukuriye rwo ku Karere, na rwo rwamara kubyemeza bikohererezwa ababishinzwe ku rwego rw’Igihugu. Iyo bigezeyo akenshi barabitugarurira bakatubwira ko hari ibyo tugomba kuvana ku rutonde kuko RSSB iba itari bubyishyure, nyamara ugendeye ku rutonde dusanganywe rw’ibizamini dufatira abarwayi ndetse n’imiti tubaha, bigaragara ko biba biri mu byo RSSB iba igomba kwishyura”.
Abakozi b’ibigo nderabuzima ntibumva uburyo raporo zijyanye n’imyishyurize ya serivisi baba bahaye ababigana basabwa kuzisubiramo no kugira ibyo bavanamo nyamara aho ziba zabanje kugenzurirwa yaba ku rwego rw’ibigo nderabuzima ndetse n’urw’Uturere biba byagaragaye ko nta kibazo kirimo.
Undi agira ati: “Nk’urugero hari umurwayi mu minsi ishize twafatiye ikizamini cy’igituntu. Mu gutanga urutonde rw’ibyo twishyuza, byageze muri RSSB abakozi babishinzwe barutugarurira badusaba kuvanaho icyo kizamini kuko ngo twagifatiye umurwayi bitari ngombwa. Nyamara uwo murwayi twari twakimusanzemo na n’ubu aracyari ku miti. Nawe wibaze aho tuzavana ubushobozi bwo kwishyura amafaranga aho twaranguye ibikoresho twifashishije mu gufata icyo kizamini, kimwe n’ibindi bizamini byinshi bagenda batubwira gukura ku rutonde tuba twabahaye”.
“Akenshi batugarurira fagitire tukazisubiramo na bo bakongera bakazitwoherereza gutyo gutyo inshuro zikaba zanarenga eshanu kandi muri uko kuzigarura ni nako tuba tugikomeje guha serivisi abatugana. Ubu za farumasi tuzirimo amadeni y’ibyo badukopye, abakozi bamwe bahemberwa ku rwego rw’ibyo bigo nderabuzima usanga hamwe badahemberwa igihe kuko ahakabaye hava ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa haba hasa n’ahifunze. Uko guhozwa mu rujijo uyu munsi bitwishyura imiti cyangwa ibizamini runaka, bwacya bagahindura imvugo ngo ntibyemewe, tubibonamo nk’amananiza no kutwicira urwego rw’ubuvuzi, bikaduca intege mu mikorere yacu ya buri munsi”.
Bifuza guhabwa amahugurwa hakabaho no kugena uburyo buhamye kandi buzwi bugaragaza ibyo bemerewe gukorera ababagana n’ibyo batemerewe bagakora batabangamiwe.
Ni byo basobanura bati “Nk’uko tugira protocole yo kuvura malariya n’izindi ndwara runaka, nibaduhe n’ibyo tugenderaho twese, bikorwe mu buryo busa mu bigo nderabuzima byose, kugira ngo abatugana tubahe ubuvuzi bufite umurongo nyawo”.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro, avuga ko ahenshi mu hagaragara ibyo bibazo, haba hakozwe isesengura bikagaragara ko bavuye abarwayi mu buryo butanyuze mu nzira zemewe, hakaba n’abo bigaragara ko hari ibyo bimwe mu bigo nderabuzima biba bitujuje ibigenderwaho ngo byishyurwe.
Yagize ati: “Mu havugwa ibyo bibazo ahenshi biba byagaragaye ko hari ibyo batemeranywaho n’abashinzwe guhuza ayo makuru yose muri RSSB. Hari nk’ibigo nderabuzima dusanga hari imwe mu miti iba yaratanzwe bigaragaza ko yahawe abarwayi runaka, twagenzura tugasanga itarigeze itangwa, hari abavura abarwayi mu buryo butubahirije ibigenderwaho, ahandi ugasanga kohereza ibisabwa ngo bishyurwe hari amwe mu makuru atemeranywaho hagati y’impande zombi, hakaba n’ahagaragara amakuru amwe n’amwe atuzuzwa uko bikwiye mu busabe bwabo bwo kwishyuza serivisi baba barahaye abaturage”.
“Rero nk’urwego rwa Leta rukorera mu mucyo, kandi rugenzurwa n’inzego zirukuriye harimo n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, dukora ibishoboka mu kwirinda ikintu cyatuma umunyamuryango wacu agira ibyo ahomba, cyane ko ubu tunifashisha ikoranabuhanga ryoroshya uburyo bwo kubona amakuru yose ashoboka kandi mu buryo busobanutse bwihuse”.
Mu kurushaho kongera ireme ry’ubuvuzi butangirwa mu mavuriro y’ibanze harimo n’ibigo nderabuzima, igihe yajyaga yishyurirwaho cyavuye ku mezi atandatu kigera ku minsi 23.
Gusa ngo iyo habayeho gusubizwa za fagitire bya hato na hato, bibiviramo no kumara amezi ari hejuru y’atatu amafaranga byishyuza bitarayahabwa n’igihe biyaherewe akaba ari macye ugereranyije n’ayo biba byakoresheje.
Rugemanshuro avuga ko hari kwigwa uburyo ibiciro byose birebana n’imitangire ya serivisi z’ubuzima bya RSSB byahuzwa n’uko isoko ry’ubu rihagaze, mu rwego rwo kubijyanisha n’igihe kigezweho hanakumirwa ibintu byose byakurura igihombo.
Ohereza igitekerezo
|
None c ni gute mitueeri yigisha abantu kuvura ko hari igihe twivuza bati ntibatwishyura rwose ntitukivurwa ibyo bintu mbona bahora bareclama mukirengagiza ariko ireme ryubuvuzi riragenda rikendera
Mubyukuri uyu muyobozi wa Rssb arabeshya kuko uvura umuntu wujuje ibisabwa ndetse nambere y’uko ataha anyura kubakozi ba Rssb bakagenzura imiti yahawe. Biba ikibazo iyo umuntu ukorera i kigali avuze ko umurwayi iyo miti ngo ntayo yabonye.kandi mugenzi we wo kuri section yarabyemeje.
Jyewe mbona ari ukwiregura .kuko niba barashyizeho abakozi bizeye, ku rwego rw’ikigo nderabuzima,ku rwego rw’akarere hakaba 2 abo Bose ntabwo ibikorwa bakora byemewe kuburyo facture imarzamezi atatu mu kirere.ngo kuraho clocacilline ngo ntiyemewe kuri infection cutanée,ngo test de grossesse ntiyemewe ngo Umugore yaje azi ko atwite ngo stool ntiyemewe ku mugore utwite ,ese abo ba Comptable banyu babaye aba foromo ryari mwareka tukavura uko twabyize nabo bakabara amafaranga ko aribyo bize,cg se ama vuriro yose bazayagire ibitaro kuko nibwo bafite agatuza ko kubyumvabkimwe.wari wumva facture za hospital zigaruka Ako kageni? Mureke HC zikinge nicyo bashaka.