RSSB ihanganye n’abaganga cyangwa abatanga imiti b’abajura

Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize(RSSB) kivuga ko kigiye gusaba amakuru inzego zitandukanye, kugira ngo gihangane n’abajura ariko kinashaka abiteganyiriza bashya.

Abayobozi ba RSSB basobanuriye abanyamakuru ibyagezweho na RSSB mu gihembwe cya mbere guhera muri Kamena 2018 kugeza mu Ukuboza 2018
Abayobozi ba RSSB basobanuriye abanyamakuru ibyagezweho na RSSB mu gihembwe cya mbere guhera muri Kamena 2018 kugeza mu Ukuboza 2018

Iki kigo kivuga ko hari abafite inyandiko mpimbano zishyuza imisanzu y’abapfuye nyamara nta sano bafitanye na bo, ndetse n’abaganga bandikira abarwayi imiti myinshi kandi ihenze bagihombya.

RSSB yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 15Gashyantare 2019 ko idafite imibare y’amafaranga imaze kwamburwa, ariko mu mezi atatu ari imbere ngo izaba yayatangaje (ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB).

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe yagize ati “Ibimenyetso by’uko batwambura birahari kuko iyo umuntu azanye fagitire ya miliyoni 100 ngo tumwishyure ariko twabisuzuma tugasanga azishyurwa miliyoni 80, hari icyo bivuze”.

Bwana Tusabe avuga ko hari ikinyuranyo kinini kigera muri 20% kiri hagati y’amafaranga RSSB yakira, hamwe n’ayo bishyura abatanga serivisi ku banyamuryango bayo.

RSSB ivuga ko yanatangiye ubukangurambaga bwiswe “Ejo Heza” mu mpera z’umwaka wa 2018, busaba abaturage guteganyiriza izabukuru n’ubundi buzima butari bwiza umuntu yahura na bwo.

Ni byo Richard Tusabe yakomeje asobanura ati “Tubona ko mu bakozi bose (mu gihugu), 6% ari bo biteganyiriza, ese abo bandi 94% bazabaho bate?”

“Mu bukangurambaga tumaze gukora, abagera ku bihumbi 38 bariyandikishije ariko ababashije kwizigamira amafaranga angana na miliyoni 38 ntibarenga ibihumbi umunani”.

Iki kigo gishinzwe ubwiteganyirize gikomeza kivuga ko gifite imbogamizi kirimo kuganiraho n’inzego zitandukanye, z’uko hari abanyamuryango badafite ubushobozi bwo kwishyura imisanzu cyane cyane iy’ubwishingizi bwo kwivuza.

Hari n’ibiciro by’imiti bizamuka bitewe no guta agaciro kw’ifaranga, ikibazo cy’abakoresha badateganyiriza abakozi babo izabukuru, ndetse n’ikijyanye n’ubushobozi buke bwa bamwe mu bakozi ba RSSB butuma idatanga umusaruro ukwiriye.

Richard Tusabe uyobora RSSB avuga ko hari amakuru menshi barimo gusaba inzego zitandukanye kuko ngo gushaka amakuru mashya bibagora, yaba ayo gufata abambuzi cyangwa ayo guha serivisi ziboneye abanyamuryango bivuza n’abiteganyiriza.

Mu bazasabwa ayo makuru harimo Ikigo gishinzwe Indangamuntu(NIDA), igishinzwe Iterambere(RDB), Banki Nkuru nk’u Rwanda(BNR) hamwe n’Ikigega gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze(LODA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jyewe ndibariza aho ibyo gutanga pansiyo kubakwije imyaka 55 rwose kuko umuntu abayeho nabi nta kazi nta muti ntacyo kurya ...mbese muri make turagowe kandi umuntu yariteganyirije

Muteteri yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Niba hari ibisambo biriho mu gihugu niki kigo kirimo, umuganga niba yandikiye umurwayi imiti akeneye RSSB ivugako ihenze ishingiye kuki? Ese ijya yibuka amamiriyari yinjiza buri kwezi babeshya ngo ni imisanzu yo kwivuza? Abakozi bajye bayatanga ariko ntibavurwe? Iri si ishyano ra? Murashishikariza abantu ngp mwiteganyiriza ibya pansiyo, ababikpze mbere mubaha iki?Ibibera muri RSSB byo birazwi, ni ikigo abakomeye hejuru bihamo amafaranga uko bashatse bakikorera business zabo, Tushabe uyu ngaho azatinyuke avuge amazina yabo nibwo tuzemera ibyo avuga. RSSB niba ihomba izafunge Leta ihe abakozi uburenganzira bwo gutanga imisanzu yabo mu bigo bashaka, rahira ko mwabikora? RSSB ni imari ishyushye ku bisiha rusahizi.

Gafaranga yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka