RSSB igiye kujya yishyura mbere ibigo nderabuzima

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB), batangije ibiganiro n’ibigo nderabuzima n’amavuriro mato, mu rwego rwo kwigira hamwe uko amafaranga yishyuzwaga nyuma yo gutanga serivisi ku murwayi, yajya atangwa mbere kuko n’ubundi abaturage baba barayishyuye.

Ibiganiro kuri Capitation byatangiriye mu Ntara y'Amajyepfo
Ibiganiro kuri Capitation byatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo

Ubwo buryo bwo kwishyura mbere serivisi za Mituweli bwiswe (Capitation), bwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti mu bigo nderabuzima, kuko byasabaga ko hakorwa inyemezabwishyu zikoherezwa muri RSSB, kugira ngo hishyurwe ibyo umukiriya yahawe.

Angeline Mumararungu uhagarariye ishami ry’igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuzima, atangaza ko guhindura uburyo bw’imyishyuranire hagati ya RSSB n’bigo nderabuzima bigamije kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Avuga ko iyo hakoreshwaga uburyo bwo kwishyura ibyo umuturage yahawe yivuza byatumaga serivisi zitangwa nabi, kuko byatinzaga uburyo bwo kongera kugura imiti, ugasanga ibigo nderabuzima byatinze kwishyurwa kandi bikeneye kuvura abarwayi.

Agira ati “Wasangaga gutegereza kuzakora fagitire zikazoherezwa muri RSSB zigasuzumwa zikemezwa cyanga hakabaho impinduka, byaratumaga ibigo nderabuzi bibura ubushobozi bwo kongera kugura imiti, ugasanga yabuze kandi umuturage yarishyuye ubwisungane mu kwivuza”.

Mumararungu avuga kandi ko hazigwa ku mbogamizi zigenda zigaragazwa n’abayobozi b’ibigo nderabuzima, nko kuba ubwo buryo budateganya kwishyura ikiguzi cy’indwara zitandura cyangwa indarwa zishobora gutwara amafaranga menshi.

Biteganyijwe ko nibura buri kigo nderabuzi kizajya gihabwa amafaranga fatizo agera kuri miliyoni ebyiri n’igice buri kwezi, ashobora kwiyongera bitewe n’abantu bakigana, abayobozi babyo bakaba basabwa kurushaho gutanga serivisi zinoze kugira ngo abaturage biyongere kandi barusheho gukomeza kwitabira gutanga Mituweli neza.

Abayobozi b'ibigo nderabuzima basaba ko babanza kwishyurwa ibirarane RSSB ibabereyemo mbere yo guhindura imikorere
Abayobozi b’ibigo nderabuzima basaba ko babanza kwishyurwa ibirarane RSSB ibabereyemo mbere yo guhindura imikorere

Hakwiye kuba igerageza kuri Capitaion kugira ngo itazatangirana n’ibibazo

Mu biganiro n’inzego z’ubuzima mu Ntara y’Amajyepfo n’abayobozi b’uturere byabereye mu Karere ka Muhanga kuri gahunda ya Capitaion, umubyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamagabe, yagaragaje ko hari impungenge z’uko gutangirana iyi gahunda mu Gihugu hose ntaho ibanje kugeragerezwa, byazateza ibibazo igihe yagaragaza imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa.

Asaba ko habanza gukorwa igerageza muri bimwe mu bigo nderabuzima kugira ngo nibura ahagaragara utubazo dukemurwe noneho abandi bazayitangire neza, dore ko biteganyijwe ko izatangirana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari 2022-2023.

Kuri iyi ngingo, MINISANTE itangaza ko bigeye gusuzumwa mu mezi asigaye hakarebwa niba koko habaho igeregezwa ryayo, naho ku kijyanye no kuba abayobozi b’ibigo nderabuzima basaba kwishyurwa ibirarane baberewemo na RSSB mbere y’uko izo mpinduka ziba, ibyo nabyo ngo bizakorwa.

Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bavuga ko kuba ibigo nderabuzima bigiye kujya bihabwa amafaranga yo gukoresha mbere, bizatuma koko ababigana bahabwa serivisi zinoze kuko hari hariho imbogamizi yo gukora inyemezabwishyu z’ibyakoreshejwe, kuzigenzura no gufata umwanya wo gutegereza kwishyurwa bigatuma abarwayi babura imiti.

Ku kijyanye n’inozwa ry’imicungire y’ayo mafaranga ku bigo nderabuzima, MINISANTE itangaza ko hazatangwa imirongo migari hagamijwe kurwanya ko yanyerezwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima.

Amavuriro y’ibanze akorera mu tugari (Poste de santé), ayo azakomeza gukora yishyurwe nyuma kuko ahenshi yahawe ba rwiyemezamirimo, hakaba hari impungenge z’uko yishyuwe amafaranga mbere bashobora kuyakoresha nabi kuko bigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka