Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko uyu ari umusaruro w’ingenzi wavuye muri Rwanda Day.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clare Akamanzi yahaye ikaze mu Rwanda ikigo cyitwa Zora Robotics, ari na cyo cyakoze izo robots u Rwanda rugiye gukoresha mu bikorwa byo gusuzuma no kuvura COVID-19.
Fabrice Goffin, Umuyobozi w’iki kigo cy’ikoranabuhanga ni umwe mu bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Budage tariki 5 Ukwakira umwaka ushize wa 2019.
Mu ijambo yavugiye muri Rwanda Day, Fabrice Goffin yavugaga ko yiteguye gusura u Rwanda nyuma yo kubona uburyo u Rwanda rushyira ingufu mu kumenyekanisha ibyiza bihakorerwa.
Yagize ati "Mu mezi ane ashize, natangiye kuganira na Ambassade y’u Rwanda, ndetse ngeze hano nabashije kumenya ikintu kidasanzwe. Abantu bose barambwira bati ’uzasure u Rwanda, hari ibintu byinshi biri kubera mu Rwanda’. Mwashyize ingufu nyinshi mu kumenyekanisha igihugu cyanyu, ariko Abanyaburayi benshi bafite amakuru atari yo ku gihugu cyanyu. Ariko ibyo maze kubona muri aya mezi ane ashize, bituma numva mbubashye cyane. Ndateganya gusura u Rwanda mu kwezi gutaha."
Perezida Kagame yamusubije ko yiteguye kumwakira mu Rwanda, ndetse amusaba no kuzana robots ze mu Rwanda.
One of the direct outcomes of #Rwandaday.....Welcome to Rwanda @zorabots - Using robots will save Medics’ time and also minimize exposure while treating COVID-19 patients. https://t.co/MKepDikVXY
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) May 20, 2020
Nyuma y’uko ageze mu Rwanda, mu mpera z’umwaka wa 2019, Fabrice Goffin avuga ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, ndetse ahita atangiza ishami ry’ikigo cye ku mugabane wa Afurika, ZoraBots Africa.
Agira ati: "Twakunze u Rwanda n’abaturage barwo, kandi byigaragaza ko ari ho twari butangirize ibikorwa by’ikigo cyacu ku mugabane wa Afurika."
Akomeza avuga ko mu rugendo rwabo bahura n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’ikoranabuhanga mu Rwanda, Paula Ingabire.
Agira ati: "Ibiganiro tugirana ni byiza kandi bitanga icyizere. Intambwe ikurikiraho ikaba kwari ugushinga ZoraBots Africa. Kwandikisha ikigo bikorwa mu munsi umwe gusa. Ubu ngubu dufite ibiro byacu bikora neza biri kumwe n’ahantu twerekanira ibikorwa byacu."
Robots za ZoraBots Africa zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020. Izi robots zahawe amazina y’Ikinyarwanda; ari yo: Akazuba, Ikizere, Mwiza, Ngabo, na Urumuri; zikazifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi.
Indi mirimo izi robots zishobora gukora harimo kugemurira abarwayi ibiribwa n’imiti mu byumba barwariyemo, kumenyesha abaganga ibibazo runaka bishobora kuvuka; zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 na 150 ku munota.
Amafoto: RBC
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19
- Mu Rwanda abantu 119 babasanzemo COVID-19, abakize ni 245
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbanje kubasuhuza mbasabako mwadukorera ubuvugizi mugihe bafunguye Moto namagare mugutwara abagenzi ku 1 kamena ko dushimiye abayobozibacu ark tugasabako batekereza nogufungura insengero ndetse nogushyingirwa munsengero kko kugira abana batari kwiga batanasenga byakongera uburara murubyiruko kd igihugu kidaterana ngogisenge cyaba arikubazo ahubwo bashyiraho amabwiriza ajyanye nagenga covid19 munsengero kd twibukeko harabakozi bakoreraga akazi gahoraho amadini namatorero bobazabaho gute insengero zifunze?ikindi twibukeko insengero zisora iterambere rizihuta gute ntamusoro?gusa gusenga birakenewe murakoze,