Remera - Rukoma: Abarwaye indwara zirimo izifata imyanya myibarukiro bari kuvurwa ku buntu

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi bari bafite indwara bamaranye igihe kinini zirimo izifata igitsina gabo, udusabo tw’intanga n’izindi barishimira ko bazivuwe nyuma y’uko haje abaganga b’inzobere bakanabavura ku buntu.

Abo baganga bari ku bitaro bya Remera-Rukoma, ni bamwe mu bagize itsinda ry’abaganga b’inzobere 40 bari mu Rwanda bazanywe n’Umuryango Rwanda Legacy of Hope, bakaba bazamara icyumweru bavura indwara zinyuranye ahanini zisaba kubaga, bakabikorera ku bitaro bitandukanye byo mu gihugu.

Bamwe muri abo baganga bari ku bitaro bya Remera-Rukoma, barimo kubaga indwara ifata ab’igitsina gabo, ituma agasaho k’udusabo tw’intanga kabyimba, ibyo benshi bakunze kwita ‘imisuha’, ndetse bakanabaga amaromba.

Umwe mu bamaze kubagwa, Uzaribara Jean w’imyaka 70, avuga ko ikibyimba yari afite cyari cyaramuzengereje none ngo yagize amahirwe kubona abo baganga.

Yagize ati “Ikibyimba nari nkimaranye igihe kinini, kikambabaza hakaba n’ubwo nananirwaga kugenda. Nari narivuje biranga, ariko kuva aba baganga bambaga ndumva bigenda biza ku buryo mfite ikizero cy’uko nzakira, nkaba mbashimira cyane kuba banamvuriye iwacu”.

Niyompano Collette ufite umwana umaze imyaka 12 arwaye umukondo, ngo yari yaramuvuje birananirana none ngo bamuvuye.

Ati “Umwana wanjye yavutse neza ariko mu gukungura hasigara agasebe ku mukondo, harabyimba na n’ubu ni ho hari hatarakira kandi naramuvuje ahantu henshi biranga. Kari kamubangamiye kuko kamuryaga agahora agashima, mbese ukagira ngo ni igisebe cy’ako kanya”.

Arongera ati “Namujyanye ku bitaro bya Ruli biranga, mara mu bitaro hano amezi atatu na bwo ntiyakira. Aba baganga rero bamubaze ejo none ndabona ameze neza, banadusezereye tugiye gutaha, nkaba mbashimira byimazeyo, cyane ko bitanaduhenze kuko twakoresheje mituweri”.

Abategereje kuvurwa na bo bafite ikizere cyo gukira, nk’uko bisobanurwa na Vuguziga Martin na we wo muri Kamonyi, umaranye imyaka ibiri indwara yo kubyimba udusabo tw’intanga.

Ati “Uburwayi bumaze imyaka ibiri irenga, nabonye habyimba haratumbagana kandi nkaribwa cyane. Abantu barambwiraga ngo ni ‘inyamaswa’, bampa imiti y’icyondo ngo nsigeho byanga gukira ni ko kuza hano, none abo baganga bandemye agatima bambwira ko nzakira nibambaga”.

Uwo mugabo avuga ko atari akibasha guhinga kandi ari byo bimutunze ndetse ko no mu buriri atari akibashije kugira icyo yimarira.

Dr Jaribu Théogène, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Remera-Rukoma, asobanura ibijyanye n’ubwo burwayi bwo kubyimba ku bugabo.

Ati “Uko kubyimba ni amara aba yamanutse akinjira mu gasaho k’udusabo tw’intanga bigatuma habyimba cyane. Iyo umuntu atinze kuvurwa hari ubwo ayo mara yizingiramo bityo kumuvura bikagorana, dusaba ubonye ikimenyetso cyo kubyimba aho hantu kwihutira kujya kwa muganga”.

Dr Jaribu kandi avuga ko kuba babonye abo baganga ari amahirwe akomeye kuko bituma bakira abarwayi batari basanzwe bakira.

Ati “Ni amahirwe kubona bano baganga kuko hano ku bitaro ntabo tugira b’inzobere mu kubaga, abarwayi nk’abo barimo bavura twaboherezaga i Kigali. Ni ikintu cyiza rero kuko uretse gufasha abaturage babavura, n’abaganga bacu hari ibyo babigiraho”.
Kuri ibyo bitaro ngo hari urutonde rw’abantu 70 bazavurwa muri iki cyumweru kandi ngo bose bazagerwaho kuko ngo habaho no kubatwara ku bindi bitaro bidafite benshi.

Umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope, Reverand Osée Ntavuka, avuga ko abo baganga ari abakorerabushake kandi iyo basubiye iwabo bashaka abandi.

Ati “Twatangiye baza ari babiri none ubu bamaze kuba 74 kubera ko iyo bavuye hano babwira abandi ko hari abarwayi basize batavuye, na bo bagafata gahunda yo kuza, bagira umutima wo gufasha. Ubu mu kwa cyenda hazaza abandi bazobereye mu byo abayobora ibitaro bifuza”.

Uretse mu bitaro bya Remera-Rukoma, abandi baganga barimo kuvurira muri CHUK, CHUB, mu bitaro bya Rwamagana, ibya Shyira no mu bya Ruhango, bakavura uburwayi butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka