Icyo gikorwa kiri kubera mu bitaro bya Gisenyi, cyatangiye ku wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017, kikazasozwa ku wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017.
Ku munsi wa mbere havuwe abantu 40. Barateganya ko iyo gahunda izarangira bavuye abantu 200.
Iyo gahunda yo kuvuza abantu “Ishaza” ku buntu yatangijwe na Miss Elsa abifashijwe n’ibitaro bya Kabgayi n’ibitaro bya Gisenyi.
Abarwayi b’Ishaza, barategera hari n’abo bacumbikira bisaba ko bavurwa umunsi urenze umwe.
Miss Elsa yatangije iyo gahunda nyuma yo gusanga mu Rwanda abafite indwara y’ubuhumyi, 50% babuterwa n’indwara y’ishaza ivurwa igakira.
Agira ati “Nakoze ubushakashatsi nsanga 50% by’abafite ubuhumyi mu Rwanda buterwa n’indwara y’ishaza kandi kuyivura bifata iminota iri hagati y’icumi na makumyabiri.
Negereye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso biranyemerera dutangiza iki gikorwa.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisanyi, Maj Dr Kanyankore William, avuga ko bagifite ubuvuzi bw’amaso bavuraga abarwayi b’indwara y’ishaza 30 mu cyumweru.
Gusa ngo ubuvuzi bwaje guhagarara kubera umuterankunga wabwo yahagaritse ibikorwa.
Akomeza ashimira Nyampinga w’u Rwanda 2017 kuba yatekereje abanyarubavu.
“Iyo umuntu afite indwara y’ishaza ntabona, aba ari mu mwijima. Ntako bisa kuba Nyampinga w’u Rwanda yongeye gufasha abari bafite ubuhumyi kongera ku bona.”
Impuguke mu ndwara z’amaso zivuga ko indwara y’ishaza iterwa n’indwara ya Diabete ariko hari abayigira kubera izabukuru nkuko umuntu ashobora kuyigira kubera yagize ikimukora mu jisho.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Miss arasobanutse urabona ko areba kure ubwo atekereza ku buzima bw’abanyarwanda ntatinye gukorera mu cyaro may God bless your activities plan.