Reba Miss Elsa mu gikorwa cyo kuvuza abantu “Ishaza” ku buntu

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatangiye igikorwa cyo kuvuza ku buntu abantu barwaye “Ishaza” mu jisho abifashijwemo n’abaganga b’amaso no mu bitaro bya Kabgayi.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ubwo yari ari mu bitaro bya Gisenyi mu gikorwa cyo kuvuza abantu barwaye Urushaza mu jisho
Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ubwo yari ari mu bitaro bya Gisenyi mu gikorwa cyo kuvuza abantu barwaye Urushaza mu jisho

Icyo gikorwa kiri kubera mu bitaro bya Gisenyi, cyatangiye ku wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017, kikazasozwa ku wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017.

Ku munsi wa mbere havuwe abantu 40. Barateganya ko iyo gahunda izarangira bavuye abantu 200.

Iyo gahunda yo kuvuza abantu “Ishaza” ku buntu yatangijwe na Miss Elsa abifashijwe n’ibitaro bya Kabgayi n’ibitaro bya Gisenyi.

Abarwayi b’Ishaza, barategera hari n’abo bacumbikira bisaba ko bavurwa umunsi urenze umwe.

Miss Elsa yatangije iyo gahunda nyuma yo gusanga mu Rwanda abafite indwara y’ubuhumyi, 50% babuterwa n’indwara y’ishaza ivurwa igakira.

Agira ati “Nakoze ubushakashatsi nsanga 50% by’abafite ubuhumyi mu Rwanda buterwa n’indwara y’ishaza kandi kuyivura bifata iminota iri hagati y’icumi na makumyabiri.

Negereye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso biranyemerera dutangiza iki gikorwa.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisanyi, Maj Dr Kanyankore William, avuga ko bagifite ubuvuzi bw’amaso bavuraga abarwayi b’indwara y’ishaza 30 mu cyumweru.

Gusa ngo ubuvuzi bwaje guhagarara kubera umuterankunga wabwo yahagaritse ibikorwa.

Akomeza ashimira Nyampinga w’u Rwanda 2017 kuba yatekereje abanyarubavu.

“Iyo umuntu afite indwara y’ishaza ntabona, aba ari mu mwijima. Ntako bisa kuba Nyampinga w’u Rwanda yongeye gufasha abari bafite ubuhumyi kongera ku bona.”

Impuguke mu ndwara z’amaso zivuga ko indwara y’ishaza iterwa n’indwara ya Diabete ariko hari abayigira kubera izabukuru nkuko umuntu ashobora kuyigira kubera yagize ikimukora mu jisho.

Miss Elsa afasha abaganga mu gikorwa cyo kuvuza abantu "Urushaza"
Miss Elsa afasha abaganga mu gikorwa cyo kuvuza abantu "Urushaza"
Umwe mu barwayi bamaze kuvurwa "Urushaza"
Umwe mu barwayi bamaze kuvurwa "Urushaza"
Bamwe mu barwayi baje kwivuza "Urushaza"
Bamwe mu barwayi baje kwivuza "Urushaza"
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Miss arasobanutse urabona ko areba kure ubwo atekereza ku buzima bw’abanyarwanda ntatinye gukorera mu cyaro may God bless your activities plan.

JOHN yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka