
Brig Gen Emmanuel Ndahiro, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, yatangaje ko iki kigo kizatorezwamo cyane cyane abajya mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda.
Agira ati ”Ikintu cy’ingenzi iki kigo kizitaho ni ukwigisha gutabara inkomere kugira ngo abasirikare bacu bajye kubungabunga amahoro bafite ubushobozi buhagije."
Hari n’abantu baza hano kuri ibi bitaro bya gisirikare bakomerekejwe cyane cyane na za moto; hakunze kubaho impfu zituruka ku kuba abantu batatabawe mu minota ya mbere bagikomereka."
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Barks Ruggles yavuze ko ubu bafatanye n’u Rwanda ari ngombwa cyane bitewe n’akamaro abona ingabo z’u Rwanda zifite mu butumwa bw’amahoro.

Kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda zari zifite abatoza umunani bigisha gukora ubutabazi bw’ibanze n’abakora ubutabazi bw’abakomeretse bagera ku 18.
RDF yizera ko uyu mubare rero ugiye kwiyongera, kubera ingabo za Amerika zizamara ibyumweru bike mu Rwanda zitoza bagenzi babo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze inkunga yo kubaka ikigo cy’amahugurwa ku butabazi bw’abakomerekeye ku rugamba (Medical Simulation Center) ingana n’Amadolari y’Amerika ibihumbi 275, abarirwa muri Miliyoni zirenga 220RWf.
USA ikomeza yizeza Leta y’u Rwanda kuzakomeza ubufatanye mu gushyigikira ubutumwa bw’amahoro.


Ohereza igitekerezo
|
Turashimira imikorere y’ingabo zu Rwanda tukanasaba nokuzigishya ubutabazi bwibanze [First Aid ] cyane aho abantu beshyi bahurira.
Ibi bikorwa byose nibyo bikomeza gushimangira ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda.
komeza imihigo rwanda nziza inghabo zurwanda mukomere numugaba mukuru wacu wikirenga uhora adushishikariza ibyiza mukomereze aho tubari inyuma muri indashyikirwa impande zose