RBC yasobanuye impamvu abasuzumwa COVID-19 bagabanutse

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC buvuga ko ubuke bw’ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi burimo guterwa no kuba abantu bahuye n’abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari bake.

Umuyobozi wa RBC Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ubusanzwe gufata ibipimo byinshi biterwa n’umubare w’abantu bahuye n’abamaze kumenyekana ko banduye.

Yongeraho ko ibikorwa byo gupima abantu muri rusange bikorwa bitewe n’uburyo basanze hari agace gashobora kuba gafite ibyago byo kubonekamo ubwandu.

Ahaheruka gufatwa ibipimo muri ubu buryo ni mu bacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market) ndetse n’isoko rizwi nko kwa Mutangana, ahasanzwe abantu benshi banduye Covid-19.

Ubwo umuntu wa mbere ufite Covid-19 yabonekaga mu Rwanda mu kwezi kwa Gatatu 2020, hafatwaga ibipimo bigera muri 300 ku munsi, ariko bigera mu kwezi kwa Nyakanga hafatwa ibipimo bigera ku bihumbi 5000 ku munsi.

Icyakora muri iyi minsi, umubare w’ibipimo birimo gufatwa ku munsi waragabanutse, aho ku wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020 hafashwe ibipimo 1687 gusa, ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020 hafatwa ibipimo 1,935, naho ku wa gatatu tariki 16 Nzeri 2020 hafatwa ibipimo 1,603.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko umubare w’ibipimo bifatwa buri munsi ugiye kwiyongera mu minsi iri imbere.

Avuga ko barimo gukora ubushakashatsi mu duce dutandukanye kugira ngo barebe uko indwara yifashe. Guhera mu cyumweru gitaha bakaba bazatangira gufata ibipimo mu buryo bwa rusange muri utwo duce.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ivuga ko kugira umubare munini w’ibipimo bifatwa bifite umumaro wo gutuma hamenyekana ahantu hashobora kuba hihishe ubwandu ariko bwari butaramenyekana. Ibi kandi bituma Guverinoma ibasha gufata ibyemezo bikwiye iyo ibashije kumenya uko icyorezo cyifashe mu gace runaka.

Kugeza ku wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020 u Rwanda rwari rumaze gufata ibipimo bya Coronavirus 468,121.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka