RBC ivuga ko urutonde rw’imiti n’ibiribwa bivugwaho kuvura Covid-19 atari yo yarukoze

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari urutonde rw’ibiribwa byiganjemo imbuto z’amoko menshi ndetse n’imiti, rukomeje gukwirakwizwa n’abantu bavuga ko bitangirwa ahavurirwa Covid-19.

Imbuto zivugwaho kunganira imiti ivura Covid-19
Imbuto zivugwaho kunganira imiti ivura Covid-19

Urwo rutonde rugaragaza ko ahavurirwa abarwayi ba Covid-19 hatangirwa imiti ya
Vitamini C-1000, Vitamini E, abo barwayi kandi bagasabwa kota izuba iminota kuva 15-20 hagati ya saa ine na saa tanu za mu gitondo.

Ngo bahabwa n’amafunguro arimo amagi inshuro imwe ku munsi, bagasabwa kuryama mu gihe kingana n’amasaha nibura hagati y’arindwi n’umunani buri munsi, kunywa amazi litiro imwe n’igice ku munsi, kurya amafunguro ashyushye (bakirinda akonje).

Banahabwa imbuto zikungahaye kuri acide nk’imineke, indimu z’icyatsi kibisi, indimu z’umuhondo, avoka, tungurusumu, umwembe, mandarina, inanasi, n’icyitwa ’cresson’, ariko ko mu byitonderwa hatagomba kuburamo indimu mu mazi ashyushye kuko ngo zibuza virusi kwinjira mu bihaha.

Abakoze urwo rutonde basoza bavuga ko mu bimenyetso by’uko umuntu yanduye COVID-19 harimo kuryaryatwa no kumagara mu mihogo, inkorora yumutse, kugira umuriro, gucika intege ndetse no gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa.

Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko urwo rutonde rw’ibintu bivura Covid-19 atari cyo cyarukoze, ariko ko ntacyo rutwaye kuko ngo rurimo byinshi bifasha abantu kwirinda icyo cyorezo.

Umuyobozi muri RBC ukuriye ishami rirwanya ibyorezo, Rwagasore Edson yagize ati "Ibi ndabona ari iby’abadive(Abadivantisite), ariko ntacyo bitwaye kuko icyiza cyabyo ni uko bagaragazamo ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n’ibi biribwa abantu babibonye byaba ari byiza kuko harimo imineke n’ibindi bikungahaye kuri Vitamine C yongera abasirikare mu mubiri".

Rwagasore yavuze ko kubahiriza aya mabwiriza atari byo bivura Covid-19 ahubwo ari ibyunganira imiti igabanya ubukana bwayo, kuri ubu isigaye itangirwa kwa muganga.

Mu buhamya bw’abarwariye Covid-19 kwa mu muganga harimo uwitwa Dukuzumuremyi Jean Léonard wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze waganirije Kigali Today.

Dukuzumuremyi wayirwaye ariko akaba yarakize avuga ko ubwo yari arwaye abaganga bamusabye kujya anywa ibintu bishyushye birimo tangawizi n’indimu, kurya imbuto n’imboga, ndetse akagura n’imiti yo kumutera.

Dukuzumuremyi avuga ko mu minsi 10 yamaze arwariye Covid-19 mu bitaro by’i Rubavu (mbere yo gukomereza mu rugo kurwarirayo), ngo yahatanze amafaranga arenga ibihumbi 100 mu kwivuza, mu kugura ibiribwa bimutunga n’imiti, kandi afite n’ubwishingizi bwa RSSB (RAMA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka