RBC irasaba abantu kutagira ubwoba mu gihe bahamagawe na nimero 0114

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirahamagarira abantu kudakuka umutima mu gihe bahamagawe na nimero 0114 kuko ari iyashyizweho kugira ngo itange ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Aba ni bamwe bo mu itsinda rikora imirimo itandukanye yerekeranye no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda
Aba ni bamwe bo mu itsinda rikora imirimo itandukanye yerekeranye no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda

Iri tangazo riri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’ikigo RBC ku wa gatatu tariki 28 Mata 2020. Iki kigo cyavuze ko iyi nimero yashyizweho ku bufatanye bwacyo na sosiyete y’itumanaho ya MTN. Itangazo rikomeza risaba ko mu gihe hari uhamagawe n’iyi nimero atega amatwi ubu butumwa bwose, kugira ngo bimufashe kwirinda.

Ibi byatumye Kigali Today ivugana na bamwe mu bantu barimo n’abaheruka guhamagarwa n’iyi numero ya telefoni maze bayibwira icyo bayitekerezagaho.

Uwitwa Munyamahirwe Alexandre yagize ati: “Mu minsi nk’itatu ishize nari nashyize telefoni yanjye kuri sharijeri ngo ijyemo umuriro, nsubiye kuyireba nsanga iyi nimero 0114 yampamagaye. Nabanje gukeka ko ari iyo hanze ariko nitegereje neza nsanga atari yo, nabaye nk’ugira ubwoba ngira ngo ni ba bamamyi b’abatubuzi bahimbye andi mayeri, bakaba ari yo bari kwifashisha muri iyi minsi, ntegereza ko yongera guhamagara ariko ntiyongeye”.

Undi mu babashije gusoma iri tangazo kuri Twitter y’ikigo RBC akaza kumenya ko iyi nimero yashyiriweho gutanga ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yitwa Uwamahoro Julie, yagize ati: “Njye ntabwo iyo nimero irampamagara, ariko hari abantu nka babiri mu bo tubana ku rubuga rwa Whatsap, baherukaga kurwandikaho babaza niba ntawe iyi nimero yahamagaye, na bo bibazaga iyo yaturutse byabayobeye. Kuba rero ari iyashyizweho ngo ijye ihamagara abantu bibutswa kwirinda iki cyorezo, ndumva ari bumwe mu buryo bwiza buzibutsa benshi kwirinda, ni ibyo kwishimira”.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zifasha abaturarwanda kwirinda. Ubu buryo bwibutsa abantu gukumira iki cyorezo hakoreshejwe uyu murongo wa telefoni uzajya uhamagara abantu, buje bwiyongera ku bundi bwaba ubutumwa bugufi butangwa ku mirongo ya telefoni ngendanwa, ubunyuzwa kuri Radiyo, Televiziyo, imodoka za polisi, utudege duto (drones), imbuga nkoranyambaga n’indangururamajwi zirirwa zizenguruka mu midugudu yose igize igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka