
Rayvanny
Abinyujije kuri Instagram, Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yashyizeho ifoto y’ikirango cy’inzu ifasha abahanzi (record label) ye yise Next Level Music agira ati “Byari inzozi, mureke mfate uyu mwanya mbatumire mu imurika rya The Next Level Music uyu mugoroba.”

Habaye ibirori byo gutaha Next Level Music ya Rayvanny
Diamond na we abinyujije kuri Instagram yerekanye ibyishimo afitiye Rayvanny yerekana aho iyo nzu izajya ikorera ati “Uyu munsi turaza kubereka ibi bidasanzwe hamwe n’umuvandimwe.”
Ni benshi bavuye muri Wasafi Records ya Diamond bagenda nabi bashwanye, harimo Harmonize washinze inzu ye yise Konde Gang.
Ohereza igitekerezo
|