Poste de Sante zo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare zibanganiwe n’ibura ry’imiti

Bamwe mu baturage bagana ibigo by’ubuvuzi (Poste de Sante) byunganira ibigo nderabuzima bikorera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, baragaragaza impungenge baterwa no kuba ayo masantere atakibonekaho imiti bigatuma indwara zikomeza kubazahaza.

Abo baturage baturuka mu mirenge itandukanye igize utwo turere, bavuga ko kugera ku kigo nderabuzima cyaba icya Nyagatare cyangwa icya Gatsibo hari urugendo rurerure kuko hari abasabwa gukora urugendo ruri hagati y’ibirometero umunani na 30 ngo bagereyo.

Batangaza ko bayobotse ayo masantere yagiye ashyirwa ku mirenge mu rwego rwo kuborohereza ingendo, kuko abenshi mbere bahitagamo kwigumira mu rugo. Abashoboraga kugera ku bigo nderabuzima nabo batindaga kuvurwa kubera ubwinshi bw’abaje kwivuza.

Abaturage baremeza ko bakirwa neza ariko ari ikibazo cy'imiti muri Poste de Sante.
Abaturage baremeza ko bakirwa neza ariko ari ikibazo cy’imiti muri Poste de Sante.

Nubwo bashima serivisi bahabwa kuri izo Poste de Sante zo ku mirenge, batangaza ko nta miti ikiharangwa. Aba baturage batangaza ko iyo basabye imiti abaganga bahakora bababwira ko akarere kanze kubishyura kugira ngo bagure imiti isimbura iyashize.

Elia Habineza, wari waje kwivuza umugongo no mu mutwe kubera impanuka yigeze gukora, atangaza ko imiti yandikiwe na muganga itakiboneka. Ibyo bigatuma bahora basiragira kuri ayo ma Poste de Sante kugira ngo barebe ko imiti yabonetse.

Agira ati: “Kutabonera imiti ku gihe bitugiraho ingaruka zo guhora urwaye kuko baba batanohereje n’umuntu ku bitaro bikuru, kandi ubuyobozi na bwo buri munsi buba buvuga ngo twishyure mituweli ariko twaza kwivuza ugasanga baravuga ngo ni mitiweli itarimo kwishyura ngo bagure imiti.”

Uyu mubyeyi yatubwiraga ko agiye gusubira murugo kuko bamubwiye nta miti bafite.
Uyu mubyeyi yatubwiraga ko agiye gusubira murugo kuko bamubwiye nta miti bafite.

Undi witwa Florient Hakizimana, nawe wari waje kwivuza, atangaza ko icyo kibazo cyabarenze kuko bo baba bujuje inshingano zabo, ariko ntibabone aho babariza. Ati: “Nk’abantu tugerageza gutanga mitiweli nk’uko Leta ibidusaba, tuba twifuza kubona imiti nk’uko natwe twubahiriza inshingano Leta idusaba.”

Benshi muri aba baturage bemeza ko ku bigo nderabuzima imiti iba ihari ariko ikibazo kikaba kwivuza no kugera kuri iyo miti, kubera ubwinshi bw’abantu bahagana. Bemeza ko izo Poste de Sante zongerewe imbaraga byabafasha gukomeza kwivuza nta kibazo.

Abashinzwe kuvura kuri aya ma Poste de Sante bemeza ko kuva yahashingwa mu kwezi kwa 11/2012, umubare w’abivuza wiyongereye kuko buri munsi bakira abantu bari hagati ya 70 na 80.

Poste de Sante ya CFW i Nyagatare mu murenge wa Rukomo.
Poste de Sante ya CFW i Nyagatare mu murenge wa Rukomo.

Gusa ikibazo izi Poste de Sante ziri guhura nazo ni ububiko bw’imiti bwamaze gukama, bakabura icyo baha abarwayi, kuko kuva bafungura imiryango nta giceri na kimwe cya mitiweli abaturage bivurijeho bari bahabwa, nk’uko byemezwa na Emmanuel Iyamurenye.

Iyamuremye uvurira kuri Poste de Sante yo mu umurenge wa Rugarama, akarere ka Gatsibo, yemeza ko kugeza ubu basigaranye imiti itarenze 1/10 cy’iyo batangiranye. Akavuga ko yibaza uko bizagenda umunsi izaba yashize yose.

Ati: “Icyo kibazo kirakomeye kuko natwe usanga kitugiraho ingaruka kandi kiratubabaza. Umuntu iyo yaje akugana aba yaje yiyumvamo ko yaje kuvurwa. Iyo aje rero agasubirayo nta muti agenda ababaye kandi urumva ko no kubuzima bwe bwangirika.”

Umuganga ukora muri poste de sante ya Rugarama mu karere ka Gatsibo.
Umuganga ukora muri poste de sante ya Rugarama mu karere ka Gatsibo.

Iyamuremye avuga ko akarere gakwiye kumenya inshingano gafite ku baturage, kuko Poste de Sante zafashaga abaturage zishobora kuzafunga ugasanga imbaraga zari zarashyizwe mu kuzitangira zibaye imfabusa.

Iki kibazo kizakemurwa na nde?

Iki kibazo gisa nk’aho kizwi mu nzego z’uturere ariko hakiri zimwe mu mbogamizi badashobora kwerura ngo batangaze. Bamwe bavuga ko icyo kibazo batari bakizi, mu gihe ahandi batangaza ko badashobora gupfa kwishyura amafaranga MINISANTE itabibasabye.

Esperance Uwimpuhwe, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ku murongo wa telephone yavuze ko akarere kemera ubufatanye n’umushingwa CFW washyizeho Poste de Sante ariko ko icyo kibazo ntacyo bari bazi bakaba bagiye kukigaho.

Abaturage baje kwivuza kuri Poste de Sante ya Rugarama mu karere ka Gatsibo.
Abaturage baje kwivuza kuri Poste de Sante ya Rugarama mu karere ka Gatsibo.

Ku ruhande rw’akarere ka Nyagatare ho barerura bakavuga ko nta masezerano bafitanye n’ayo ma Poste de Sante. Bakemeza ko bategereje amabwiriza azaturuka muri MINISANTE, kugira ngo babone kurekura amafaranga basabwa, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Mitiweli.

Ati: “Twebwe ntabwo twakorana na CFW amasezerano kuko ntabwo twigenga, gusa icyo twabasabye ni ukujya kuri Minisiteri y’Ubuzima. Minisiteri ikaduha amabwiriza natwe tukabona gukorana nabo amasezerano tugahita tubishyura. Nta kintu twakora niba atari Minisiteri ibitubwiye.”

Mugume, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) we atangaza ko iki kibazo bakizi kandi ko hakiri ibyo kunononsora kuko n’ubwo ayo mavuriro afatanya na MINISANTE aracyabarwa mu yigenga.

Bafie mituelle ariko ntibone ubuvuzi.
Bafie mituelle ariko ntibone ubuvuzi.

Ati: “Impamvu ubwisungane mu kwivuza butayishyura ni uko hari amasezerano ba nyiri amavuriro hari ibyo barimo kunonosora na Minisiteri y’Ubuzima kandi mu minsi micye cyane iki kibazo kizaba cyakemutse.

Minisiteri y’Ubuzima yagiranye inama n’abakozi bariya mavuriro ku buryo mu minsi ya vuba bizaba byakemutse.”

Umushinga wo gushyiraho Poste de Sante wakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’umushinga w’Abongeleza witwa CFW, ugamije korohereza abaturage kugera ku mavuriro no kongera umubare w’abagana amavuriro, wagakwiye gushyirwamo ingufu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko se iyi nkuru irasa mubinyamakuru byose kuki mutishakira iyanyu

bosco uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Abantu bajye bamenya uko bavuga ibintu, kweri icyacumi muri poste de sante. Kwanza ugomba no kumenya imiti ikoreshwa kuri buri rwego, poste de sante ntabwo y’abura imiti ngo iboneke ku bitaro bya district cyangwa se no kuri center de sante. Kandi niba koko ari ukuri nibegere farumasi y’Akarere ibahe imiti baceneye, naho bareke gusebanya.

Kandi MINISANTE iraza kurikirana icyo kibazo ihereye mumizi. N’ukuriye service ya farumasi muri MINISANTE
Murakozi

yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ngiki ikintu nabonye gikora neza mu karere Gasabo! Iyi gahunda y’a CWF mutuelle iyishyura neza, abaturage baravurwa, Nyagatare na Gatsibo baracyashaka icyicumi mu mushinga w’abongereza! Minisante yabisinye kera!

Higiro silas yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Bariya bahungu bo muri Minisante ntibarabona icyacumi cyabo urumva ukuntu Mugume avuga ko bagishyikirana na rwiyemezamirimo, ahandi kuki bikora neza? Urumva n’ubuzima bw’abaturage turimo gutakaza mu gihe abandi batarabona icyacumi cyabo bo bivuriza kuri Rama nta mpamvu yo kubyihutisha. ubu iyaba hari umuyobozi wivuriza kuri ziriya poste de sante ngo urebe?!

Kalinda Norbert yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Rwose MINISANTE n’Uturere nibareke kwitana bamwana bafashe abaturage nicyo bose bahuriyeho.

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka