Perezida Kagame yatashye ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri

Mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe hubatswe ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri (RCC), kikaba cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Gashyantare 2020.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye, bakemeza ko icyo kigo cyari gikenewe kuko kizavura kanseri z’ubwoko bwose kandi gikoresheje ikoranabuhanga rigezweho, ku buryo nta barwayi bazongera kujya kwivuriza kanseri mu mahanga.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kigo ari ingirakamaro kuko cyatangiye kuvura Abanyarwanda, kikaba cyitezweho kugabanya amafaranga menshi yakoreshwaga mu kohereza abarwayi hanze.

Agira ati “Iki kigo cyatangiye kubungabunga ubuzima bw’abantu kuko hari abavuwe. Twajyaga dukoresha amafaranga menshi buri mwaka twohereza abarwayi bake ba kanseri kuvurirwa hanze, kandi dufite abarwayi benshi. Murumva rero akamaro k’iki kigo, ari yo mpamvu tuzacyagura mu gihe kiri imbere kugira ngo gikore n’ibindi byinshi”.

Ati “Ubu Abanyarwanda benshi ndetse n’imiryango yabo bashobora gufashwa n’iki kigo, bakaba bapimwa ndetse bakanavurwa kanseri, haba ku bivuza bataha ndetse n’abavurwa bacumbikiwe. Nubwo tugifite byinshi byo gukora, iyi ni intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuzima muri rusange”.

Yakomeje asaba abantu kugira umuco wo kwirinda kuko bifite akamaro kamwe no kwivuza, ngo abantu bagakurikiza inama z’abahanga, barya indyo yuzuye, bagakora siporo, bakirinda itabi, ibyo ngo bikagabanya cyane ibyago byo kwandura kanseri.

Icyo kigo cyatangiye kuvura muri Werurwe 2019 kikaba kimaze kwakira abantu 317. Gifite imashini eshatu zigezweho zirimo isuzuma ndetse n’izindi ebyiri zivura kanseri zikoresheje imirasire, zikaba zifite ubushobozi bwo kuvura abantu bari hagati ya 150 na 200 ku munsi.

Capt Dr Felix Sinzabakira, inzobere mu kuvura kanseri ukora muri icyo kigo, avuga ko bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kuko iyo mirasire igera ku gice cy’umubiri kirwaye gusa bitandukanye na mbere.

Ati “Ubu turakoresha ikoranabuhanga rituma umuganga yerekeza imirasire ku gice cy’umubiri kirwaye gusa. Dufate niba ugiye kuvura inkondo y’umura, imirasire ni aho honyine iri bujye na ho ibice byegeranye na wo bitarwaye bigumane ubuzima bwabyo, mu gihe mbere imirasire yageraga no ku bindi bice bizima bikazabigiraho ingaruka kera”.

Avuga kandi ko abantu bagira umuco wo kwipimisha kanseri badategereje kurwara, kuko ivurwa igakira kandi ko boroherezwa mu kuyivuza.

Ati “Leta yashyize imbaraga muri ubu buvuzi kugira ngo abaturage boroherwe mu kwivuza kuko mu bindi bihugu birahenda cyane. Nk’ubu iyo umurwayi avuriwe hano agomba kwishyura miliyoni ebyiri, Leta itanga 90%. Nta muntu n’umwe urataha atavuwe kubera ikibazo cy’amikoro, cyane ko mituweri n’ubundi bwishingizi byakirwa”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, avuga ko icyo kigo kije kunganira ibitaro byari bisanzwe bivura kanseri.

Ati “Iki kigo kije kunganira ibindi bitaro byavuraga kanseri bikoresheje uburyo bwo gutanga imiti no kubaga. Twavuga nk’ibitaro bya Butaro, CHUK, CHUB ndetse n’ibitaro by’Umwami Faisal, gusa icyari kigamijwe ni uko tugira hano ibitaro bitanga ubwo buvuzi bukomatanyije bityo abarwayi ntibasiragire.”

Yongeraho ko mu rwego rwo guhangana na kanseri y’inkondo y’umura, abangavu batangiye gukingirwa iyo ndwara ku buryo 93% urukingo rubageraho neza, ndetse bakaba bagiye gutangira no gusuzuma abagore bakuze bari hagati y’imyaka 30-49, ari na cyo cyiciro yibasira kandi abazayisanganwa bakazahita bavurwa.

Abahanga mu buvuzi bwa kanseri bavuga ko zifite amoko arenga 100, zigahabwa amazina bitewe n’igice cy’umubiri zafashe, gusa ngo 40% abantu bashobora kuzirinda, bakurikije inama z’inzobere.

Ubusanzwe mu Rwanda kanseri yavurwaga ariko hakoreshejwe uburyo bwo gutanga imiti, abakeneraga uburyo bw’imirasire bakaba bajyaga hanze.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

H.E arebe neza cancer natabwo bayivura ngo ikire ahubwo ikenesha umuryango yagezemo kubera guhora kuri rendez vous bikarangira numurwayi wayo agiye, njye ubivuga natangiranye n’ibitaro bya yba butaro abo twarwazanyije bose baratashye nta numwe ndaboa wakize ahubwo mbona ubukene bukabije buterwa no kuvuza bajye bavugisha ukuri aho guheza umuntu mu gihirahiro akicwa n’agahinda nanjye ubu narakennye kndi mbona umwana atazakira, bashake ubundi buryo bwo kuyivurira mu rugo byaba byiza ahogukenesha umuryango n’igihugu murirusange

Alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Iyi ni inkuru nziza kandi congratulation kuri His Excellence Paul Kagame.

Amaherezo yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka