Perezida Kagame yasobanuye uburyo ‘Inyabarasanya’ yamubereye umuti ukomeye

Inyabarasanya ni icyatsi kiboneka hirya no hino mu Gihugu. Mu myaka yahise u Rwanda rutaratera imbere mu bikorwa remezo birimo amavuriro, icyo cyatsi kikaba cyarifashishwaga mu kuvura inkomere.

Ni icyatsi bivuzaga hifashishijwe amababi yacyo, aho bayahondaga akanoga bakayahambira ku gisebe, bigafasha amaraso kuvura ndetse n’amazi y’icyo cyatsi akomora icyo gisebe, ibyo bigafasha igikomere gukira vuba.

Inyabarasanya
Inyabarasanya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni umwe mu bivuje umuti w’icyo cyatsi, nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.

Yavuze ko yamenye ko icyo cyatsi ari umuti biturutse kuri Radio, mu kiganiro yakundaga kumva kuri Radio Rwanda ubwo yari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda, agakunda ikiganiro cyahitaga kuri iyo radio cyitwa ‘Wari uzi ko’.

Yavuze ko nubwo yakurikiraga Radio Rwanda mu rwego rwo kwihugura mu Kinyarwanda, ngo icyo kiganiro yagikundiraga ko cyahuguraga abantu mu zindi gahunda zitandukanye.

Ngo rimwe ubwo yari akurikiye icyo kiganiro, nibwo yamenye ko icyatsi cyitwa inyabarasanya kivura aho umuntu yakomeretse, ari na ho yahereye acyifashisha ubwo yivuraga igikomere ku rugamba.

Yagize ati “Narakomeretse mu 1983, ahantu twabaga twari mu ntambara z’abaturanyi, nta muti uhari, nibutse ibyo numvise muri ya porogaramu, nibuka ko bavuze ko inyabarasanya zivura, ndabikora icyo gihe nta n’igitambaro cyo guhambiza cyari gihari, mpambiza ikirere, ni uko nakize”.

Avuga ko ababyeyi be bamufashije kumenya kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ariko na Radio Rwanda yakurikiraga ibigiramo uruhare, ari na ho yahereye asaba amaradio gukomeza kujijura abaturage mu kuvuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeje kugorekwa.

Ati “Mudufashe mwigisha abantu Ikinyarwanda, kuko hari abatakizi cyane cyane urubyiruko, hari n’abandi bazi kukivuga ariko bakakigoreka, ibyo ngo ni ubusitari, abashaka kubigoreka bakizi, nta kundi ni ukubihorera, ariko abandi bashaka kukimenya mwabafasha bakakiga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Radios z’ubu zo ni izindi.
Abanyamakuru n’abitwa abavugabutumwa ni bo bakwiye guherwaho bigishwa ikinyarwanda, hagakurikiraho abarimu bo mu mashuri abanza.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 17-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka