Perezida Kagame yashimye akazi gakorwa n’Abajyanama b’Ubuzima

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Abajyanama b’Ubuzima baturutse hirya no hino mu Gihugu, bahurira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024. Yababwiye ko icy’ingenzi cyatumye yifuza kubonana na bo, kwari ukugira ngo abashimire kubera ibintu byinshi bakora nta gihembo, ibigaragara n’ibitagaragara.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yahuye n’Abajyanama b’Ubuzima barenga ibihumbi birindwi hamwe n’abandi bakozi b’inzego z’ubuzima barimo abayobozi b’ibitaro n’ab’ibigo nderabuzima 500 biri hirya no hino mu Gihugu, bari baje i Kigali guhura na we.

Perezida Kagame yifuza ko abakozi b’inzego z’ubuzima bahembwa ndetse bagahabwa ibiborohereza mu mirimo bakora, ariko ngo haracyarimo gushakwa amikoro. Yavuze ko ubuvuzi mu Rwanda bukwiye gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo kwa muganga batange serivisi zihuse kandi zinoze.

Yagize ati “Ikituzitira ni ukubona amikoro, akazi ni kenshi kugira ngo tubone ayo mikoro, ni cyo cy’ibanze cyanzanye hano kugira ngo mbiganireho namwe, ariko mpera ku kubashimira.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko yifuza Igihugu giteye imbere mu bijyanye n’ubuvuzi, abavuzi bagakoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha no kunoza serivisi batanga.

Yagize ati “Turashaka gutera imbere mu bundi buryo bugezweho dukoresha ikoranabuhanga, kujya kwa muganga ntibibe nko kujya kwivuza mu bapfumu.”

Perezida Kagame avuga ko ubushobozi abantu bavukana hamwe n’ubumenyi bazaba babonye mu ishuri, nibyunganirwa n’ikoranabuhanga bizavugurura ubuvuzi mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu asezeranya ko iterambere rizashingira ku bushake n’ubwitange bw’abantu Igihugu gifite, barimo Abajyanama b’Ubuzima, kandi akabizeza ko bazahugurwa kugeza no ku bakuze.

Perezida Kagame mu gusubiza icyifuzo cy’uwitwa Niyigena Pacifique w’i Kinyinya, yijeje Abajyanama b’Ubuzima ko kugeza ibikoresho bipima indwara zitandura ku rwego rw’Umudugudu bikwiye kwihutishwa.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare runini mu kurandura Malaria mu Rwanda, kuko kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 2/3 batarenga umujyanama w’ubuzima bagiye kwa muganga kwivuza Malaria.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuva mu myaka 30 ishize, Abajyanama b’ubuzima batumye Malaria igabanuka ku rugero rwa 90%.

Dr Nsabimana ati “Twabaruraga Abanyarwanda hafi miliyoni esheshatu barwara Malaria ku mwaka, ariko ubu turi kubarura ibihumbi 500 gusa, kandi amavuriro yacu ntabwo akijyaho abantu barembye kuko Abajyanama b’Ubuzima babikora neza ku rwego rw’Umudugudu."

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifite intego y’uko Malaria yaba yacitse burundu mu Rwanda mu mwaka wa 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka