
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, ni we wakiriye icyo gihembo cyagenewe Perezida Kagame nk’umuyobozi mukuru ushyigikira urwego rw’ubuvuzi kugira ngo bugere kuri bose (Universal Health Coverage Presidential Champion Award).
Abinyujije kuri Twitter,Perezida Kagame yagize ati “Mwakoze Amref ku bwo kunshimira jyewe ubwanjye ndetse n’Abanyarwanda. Iterambere tugeraho turikesha abafatanyabikorwa nkamwe, tugahuza imbaraga mu rugamba rwo kugeza ku Banyarwanda bose ubuzima bwiza.”
Thank you @Amref_Worldwide for this recognition, on my behalf and on behalf of the people of Rwanda. We owe this progress to partners like you who have joined forces with us in our journey to deliver a dignified and healthy life for all Rwandans.
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 5, 2019
Icyo gihembo cyatanzwe ku wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, gitangirwa mu nama mpuzamahanga yiga ku buzima muri Afurika.
Iyo nama y’iminsi itatu irimo kubera i Kigal ihuje ibihugu 47 bya Afurika, ikaba yaritabiriwe n’abantu bagera ku 1500 b’inzobere mu buzima.
Ni inama yibanda ahanini ku ngengo y’imari ibihugu bishyira mu rwego rw’ubuzima n’uburyo icungwa, hagamijwe ko abaturage ba Afurika bagira ubuzima bwiza.
Ohereza igitekerezo
|