Perezida Kagame yanenze ubunyamwuga bw’abaganga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaganga gushyira inyungu z’abaturage n’iz’igihugu imbere y’izabo, kandi bagasigasira ubunyamwuga n’indangagaciro, niba bifuza ko urwego rw’ubuvuzi rugera ku ntego.

Perezida Kagame yabivuze kuwa kane tariki 07 Ugushyingo 2019, ubwo yaganiraga n’abaganga basaga 800, baturutse mu mavuriro ya Leta n’ayigenga, muri gahunda yiswe ‘Meet the President’ yabereye i Rusororo.

Muri ibyo biganiro, abaganga bagaragarije Perezida Kagame bimwe mu bibazo bahura na byo, birimo iby’imishahara, uduhimbazamushyi, ibikoresho bidahagije ku buvuzi bwihariye, ibishingiye ku ngengo y’imari, ndetse no kutabona amahugurwa ahagije.

Perezida Kagame, agaragaza ishusho y’aho igihugu cyavuye, yavuze ko mu gihe igihugu kidafite ubushobozi bwo kubona ibikenewe byose, abaganga bo bafite inshingano ku baturage bagomba kubahiriza mbere y’inyungu zabo.

Ati “Urwego rw’ubuvuzi rufite amahame n’indangagaciro kimwe n’izindi nzego, ariko uburyo muzishyira mu bikorwa ni byo bigaragaza koko ko mwumva izo ndangagaciro.Iyo ayo mahame atubahirijwe neza, igihugu gihomba byinshi”.

Yakomeje agira ati “Ku ruhande rumwe, abanyamwuga n’abakora ubuvuzi, mwashoye muri mwe ubwanyu, mu mashuri mwize, mukabona ubumenyi mu bikenewe”.

Perezida Kagame yabwiye abaganga ko niba bashaka guhembwa neza, umuhate n’ubushake bwo gukora ibyiza bikwiye kuba bingana n’umushahara n’ingengo y’imari bifuza.

Perezida Kagame kandi yasabye abaganga kwita mbere na mbere ku myitwarire yabo n’uburyo babana n’abarwayi n’abaturage muri rusange.

Perezida Kagame yagaragaje zimwe mu ngeso zikunze kuranga abaganga, zirimo gufata nabi abarwayi, kwita ku nyungu zabo n’indi myitwarire mibi abaganga bakwiye gukosora mbere yo kureba icyo igihugu cyabamarira.

Ati “Muzi icyo igihugu cyabona, kandi mushobora gutandukanya kuba hari ibyo igihugu kitabona, atari uko hari uwabasuzuguye, ahubwo ari uko nta bushobozi tubifitiye.

Inshingano zanyu ni ugusigasira ubunyamwuga, kandi mukagerageza guhuza ibyo mukeneye n’ibyo abaturage mukorera bakeneye”.

Umukuru w’igihugu yitanzeho urugero aho ubwe yigeze kujya kwisuzumisha amaso mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, ariko yagera yo agasanga imashini isuzuma idakora, umuganga agahitamo kumwohereza ku rindi vuriro, ahageze asanga rifite ibikoresho bimeze neza.

Perezida Kagame yavuze ko icyo ari ikimenyetso cyo kutita ku nshingano kw’abaganga, batererana amavuriro ya Leta aho abaturage benshi bivuza, bagashyira imbaraga mu mavuriro yabo bwite yigenga, hanyuma bagakomeza gutaka imishahara mike, nyamara barimo bakorera ama miliyoni ku ruhande.

Yavuze ko nubwo hari gushyirwa imbaraga mu kureba ahari imbogamizi mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, hari ikibazo cyo kutagira icyo bitaho, ahubwo bakitana ba mwana.

Ati “Hari ukwitana ba mwana hagati y’abaganga, ba Minisitiri, abayobozi b’uturere n’abandi. Nta n’umwe wigeze afata inshingano ngo avuge ati ‘nagize uruhare muri iki kibazo, reka ngire uruhare mu gushaka igisubizo’.

Iyo mbajije Minisitiri, yitakana uwamubanjirije, abamubanjirije na bo bakitakana abababanjirije. Igisigaye ni uko Minisitiri uriho azitakana abazamusimbura”.

Umukuru w’igihugu yagaragaje zimwe muri gahunda zari zashyizweho mu guteza imbere ubuvuzi, hakanashyirwamo imbaraga zo kuzishyira mu bikorwa, ariko zikaza gutereranwa nta bisobanuro bifatika.

Ati “Nta muntu n’umwe wemera kuba yarabigizemo uruhare, ngo atange igisubizo. Ni yo mpamvu duhora tuvuga imbogamizi zimwe imyaka ikaba 10, 15, 20. Icyoroshye kunenga ni ingengo y’imari idahagije. Kuki mwimakaza imikorere mibi, mwarangiza mugataka?

Ntitwakwinubira ingengo y’imari, kandi ari twe twirukana abashaka serivisi kandi biteguye kuyishyira”.

Mu bindi, Umukuru w’igihugu yagaragaje uburyo hari abananirwa gukurikirana uburyo bwo kwishyura no gutanga serivisi nziza kandi abantu biteguye kwishyura, hanyuma abantu bakaburana ingengo y’imari.

Yavuze kandi ko hari uburangare bwinshi no kutagira icyo bitaho mu rwego rw’ubuvuzi.

Ati “Tekereza ko hari umuntu wigeze kujya kwivuza ku bitaro, hanyuma akavuga ko ari mwene wabo wa Kagame. Baramujyanye bamushyira mu cyumba cy’abanyacyubahiro, hanyuma inyemezabwishyu barayinzanira.

Mbajije kuri iryo vuriro igihamya bagendeyeho bemera uwo murwayi, barambwira ngo ntacyo.Ni gute wavuga ko ukeneye amafaranga, warangiza ukemera iyo mitekerereze”?

Kutita ku bintu

Ku bijyanye n’uburangare, Perezida Kagame yavuze ko abaganga bagiye batuma Leta itanga ama miliyoni ijya kuvuza abarwayi hanze y’igihugu, ku ndwara zashoboraga kuvurirwa mu gihugu.

Yavuze ku rugero we ubwe yikurikiraniye, aho umurwayi yari agiye koherezwa kuvurirwa hanze, kubera ko yari yariye byo kurya bihumanye.

Yavuze ko we ubwe yihuriye n’abaganga akababaza impamvu umurwayi agomba kujya kwivuriza hanze kubera ikintu nk’icyo cyoroheje, hanyuma umuganga akamubwira ko hari uwari uherutse gupfa kubera kubisuzugura.

Ati “Kohereza umurwayi hanze y’igihugu byahindutse uburyo bwo guturisha imiryango yabo.Tuvuga amagambo adakwiye imbere y’abarwayi bigatuma bagira ubwoba kurusha uko bari bameze, hanyuma igisubizo kikaba kubohereza gushaka ubufasha hanze y’igihugu”.

Yavuze ko abaganga bakwiye kugira inshingano zo kumvisha abarwayi ko bakwiye kubizera, bakizera serivisi nziza n’ubushobozi bwo kubavura, aho kubakanga bababwira ko bazajya kwivuza hanze.

Ati “Ibi ntaho bihuriye n’ubumenyi. Muri kwica umwuga wanyu.Ntaho bihuriye n’imishahara, ntaho bihuriye n’ubuke bwa laboratwari cyangwa ibikoresho. Bifite aho bihuriye n’imyitwarire.

Perezida Kagame kandi yavuze ku bayobozi, avuga ko iyo Minisitiri agiye ku bitaro, buri kintu cyose kijya ku murongo, abantu bose bakihutira kwakira umuyobozi, bagasiga abarwayi bababaye kurusha uwo Minisitiri.

Ati “Ni gute umunyamwuga yitwara atyo? Ugereranya ute ibyihutirwa n’iby’ingenzi? Minisitiri w’Intebe agiye kwivuza urutoki, hanyuma umuyobozi w’ibitaro n’abandi baganga bose bakaza.

Ni uko bikwiye kuba bikorwa?Hari ahandi mwabibonye?Ibi bihuriye he n’ubunyamwuga bwanyu? Ni ukutagira icyo mwitaho”.

Ku rundi ruhande kandi, Perezida Kagame yavuze ko hari abarwayi bafatwa nk’abatagize icyo bavuze, bigafatwa nko kubwira umurwayi ngo ntazagaruke.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2019, umubare w’abaganga bakora mu mavuriro ya Leta n’ayigenga bari 1,464.

Muri aba harimo ab’inzobere 504, abaganga bavura indwara rusange bakaba 751, naho 209 bafite amahugurwa mu buvuzi.

Imwe mu mbogamizi zagaragajwe ni umushahara muke w’abaganga, utuma bamwe bava muri aka kazi bakajya gushaka akazi mu miryango itari iya Leta.

Hagaragajwe kandi ko hari abaganga benshi bajya kwiga hanze y’igihugu ntibagaruke, nyamara kandi Leta iba yabatanzeho amafaranga menshi.

Minisitiri Gashumba yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu guhangana na virusi itera SIDA na malaria, bikaba byaragabanyije imfu zaterwaga n’ibyo byorezo.

Yagize ati “Ntitugitakaza abantu kubera ibyo byorezo. Hashize imyaka 20 hashyizweho abajyanama b’ubuzima. Aba bagize uruhare rugaragara mu buvuzi bwacu”.

Mu zindi mbogamizi, Minisitiri Gashumba yavuze ko kuba hari ahagaragara imikorere mibi mu baganga ari ubusinzi, abaganga batari inyangamugayo, gutanga imibare itari yo n’izindi.

Yagaragaje ko ingobyi z’abarwayi (ambulances) zikiri nkeya, nubwo Leta yongereye ingengo y’imari. Ubu habarurwa ingobyi z’abarwayi 174 gusa.

Minisitiri Gashumba kandi yavuze ko kubera icyorezo cya Ebola, hari abakozi 150 boherejwe ku mipaka, ibi na byo bikaba byaragize ingaruka ku mitangire ya serivisi mu mavuriro.

Dr. Claire Karekezi, umwe mu baganga b’inzobere mu kubaga indwara z’ubwonko, yagaragaje uburyo yahisemo kuva muri Canada akaza gukorera mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha gukemura ibibazo bikihagaragara.

Akigera mu Rwanda, yagiye gukorera mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, aho yahise ahabwa inshingano zo gutangiza serivisi zo kubaga indwara z’ubwonko.

Ati “Kugeza ubu mu mezi 10 maze kwakira abarwayi 2000, muri bo nabaze 80”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibyiza kuba umukuru w’igihugu yibuka abaganga, ariko hakageragezwa uburyo abaganga bakora mubigo byigenga bagerwaho n’amahugurwa agenerwa abaganga. murakoze!

Bikorimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Nyakubwahwa prezida ndamushimiye gufata umwanya agahura nabaganga nshimiye uburyo yabanenze kuko bakwiye kwisubiraho njyewe mukwezi gushize narwaje umuntu mu bitaro bibiri bitandukanye ariko abaganga bo muri bimwe muri ibyo bitaro ntashatse kuvuga barantagaje nibaza niba ari ubumenyi buke cy ari ubushake buke mwi aze namwe aho ugera kubitaro muri urgency ukamara amasaha 3 ntamuntu uragufasha noneho wajya kubaza docteur akakubwira ngo siwowe unyibutsa kuza kureba umurwayi ugasubirayo nyuma yindi saha ukagaruka ataraza akagusuzugura kugeza aho umuformo umwe yamubwiye ngo ariko doctor uriya muntu afite umurwayi urembye cyane ushatse wajya kumureba ahita amubaza ngo afite imyaka ingahe bayimubwiye arasubiza ngo uwo arakuze aba agiye gupfa mumbwire uwo muganga namwe ko hari icyo azafasha abanyarwanda,nyamara nyuma yaho undi muganga yaraje abonye uko umurwayi ameze biramurenga,baje kuduha transfer duhura na docteur nyawe Uyu witwa Dr.Karekezi Claire ndamushimira kubwo kuba yarize kuvura ubwonko kuko arabizi pe ntashakisha yamvuriye umusaza ufite 80 ubu ni muzima kd baribamaze kumureka ngo ni mukuru akwiye gupfa.Claire ni umuhanga afite ubushake akunda umurwayi we akamwitaho mbese ni umuhamagaro we sintanga ibihembo ariko ababishinzwe bazashishoze bazamuhembere akazi akora neza.murakoze

Munyentwari Edouard yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Ikibazo gihari abakora mubuvuzi mubuvuzi ntibagikora akazi ahubwo nukwirirwa nakora ibizamini ngo bibinjiza murugaga cyane cyane abakora muri labor abashinze Uzi ngaga rwose nubwo bitavugwa iki kibazo giteye inkeke kko usanga abitwako bafite izo lisence ntakintu na kumwe Nazi kuko abenshi batanga ruswa mukuzibona ubuvuzi buragana ahabi

Alisa yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Kugeza ubu nta legal medecine tugira mu Rwanda, iyo umurwayi agize ikibazo agitewe na muganga, nta burengazira ahabwa. Ni kenshi abaganga bagiye basiga ibyuma babagisha mu mibiri y’abarwayi, ni kenshi ababyaza baragize uruhari mu mpfu z’abana bavuka cg ba nyina ariko nta mategeko ariho arengera abarwayi. Ibyo nabyo byari bikwiye kurebwaho.

Luke yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Perezida Kagame yagize neza guhura n’abaganga kuko ubuvuzi buri mu nzego eshatu za mbere zihagaze nabi mu Rwanda. Abaganga babaye abacuruzi bareka kwita ku bunyamwuga no gushaka ubumenyi mu byo bakora by’ubuvuzi. Umuganga aragusuzuma ukabona ko apigapiga kabisa, yarangiza akakwandikira umurundo w’imiti nayo yarangiza ikakwangiza.

Kamanzi Jean yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka