Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo (International Vaccine Institute,) George Bickerstaff, ari kumwe n’umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Jerome Kim, hamwe n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku bushakashatsi ku by’inkingo n’ikorwa ryazo.

Aya makuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko uruzinduko rw’aba bayobozi rugamije kureba uko gahunda z’inkingo zihagaze.

Ubu u Rwanda ruhagaze neza kuri gahunda yo gutanga inkingo mu bana nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko 96% by’abana baba barabonye inkingo zuzuye kandi bakazihabwa ku gihe.

U Rwanda rwiteguye gukorana n’iki kigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo nk’umuryango ufite ubunararibonye n’ubumenyi kandi rwiyemeje kugera ku ntego yo kuzamura ubuvuzi no kurandura indwara ahanini ziterwa no kubura imiti n’inkingo.

Abayobozi ku mpande zombi bahuriye mu biganiro, bafata n'ifoto y'urwibutso
Abayobozi ku mpande zombi bahuriye mu biganiro, bafata n’ifoto y’urwibutso

Tariki ya 3 Kamena 2022 u Rwanda rwabaye Umunyamuryango w’iki kigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (International Vaccine Institute), gifite inshingano yo kuvumbura, gukora, gutanga inkingo zizewe kandi zihendutse ku Isi yose.

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu gihe rufite gahunda yo kubaka uruganda rukora inkingo zirimo iza Covid-19 n’indi miti, rukaba rwariyongereye ku bindi bihugu 38 by’abanyamuryango b’iki kigo gishinzwe ibijyanye n’inkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka