Perezida Kagame yagaragarije amahanga uko u Rwanda rwateje imbere ubuvuzi kuri bose

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu nama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 74 irimo kubera i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko mu byo u Rwanda rwitayeho mu iterambere harimo guteza imbere ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage.

Iyo nama yigaga ku buryo bwo kunoza serivisi z’ubuvuzi kuri bose yabaye ku wa mbere tariki 23 Nzeri 2019, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abanyepolitiki batandukanye, abakuriye inzego z’ubuvuzi, abavuga rikumvikana n’abandi batandukanye barimo abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guharanira ubuvuzi kuri bose.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwiza ari ingenzi kuko iyo abantu babayeho neza babasha gukora bakiteza imbere.

Yagaragaje ko kugira ngo imibereho myiza yifuzwa igerweho hakwiye kubaho ubufatanye bw’ibihugu n’imiryango itandukanye yo ku isi kugira ngo abantu babashe kubona ibiribwa bihagije, ndetse n’ubuvuzi igihe babukeneye.

Umukuru w’igihugu yifashishije urugero rw’u Rwanda, asobanura ingamba zashyizweho kugira ngo abaturage babashe kwivuza no kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ku ikubitiro, twongereye umubare w’Abajyanama b’Ubuzima, bava kuri babiri mu mudugudu baba bane. Ibyo bivuze ko Umujyanama w’Ubuzima aba ashinzwe gukurikirana ingo 40, bikaduha icyizere ko nta n’umwe utabasha kugerwaho mu gihe afite ikibazo cy’ubuzima.”

Perezida Kagame yavuze ko icya kabiri u Rwanda rwakoze ari ukorohareza abaturage kugera kwa muganga.

Ati “U Rwanda rwihaye intego y’uko umuturage agomba kugira ivuriro hafi, aho bimusaba gukora urugendo rutarenze iminota 25 kugira ngo abe ahageze. Icya kabiri cy’abaturage bamaze kwegerezwa ayo mavuriro, kandi ibikorwa byo kuyegereza abasigaye birakomeje.”

Perezida Kagame yanavuze ko 93% by’abakobwa bo mu Rwanda bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko bahawe urukingo rubarinda kanseri y’inkondo y’umura, ibyo bikaba bigaragaza uburyo u Rwanda rwitaye ku guteza imbere abahugu n’abakobwa no kurinda abaturage indwara zikomeye kandi zitandura nk’iyo kanseri n’izindi.

Mu bindi yakomojeho byatumye ubuzima bw’Abanyarwanda burushaho kuba bwiza ni gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, aho Abanyarwanda basaga 90% bayobotse iyo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, bwaba ubutangwa muri gahunda ya Leta ndetse n’ubutangwa mu buryo bwigenga.

Nubwo hari byinshi byagezweho ariko, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko hari ibindi bikeneye kongerwamo ingufu no kunozwa haba mu Rwanda n’ahandi ku isi kugira ngo abaturage babashe guhabwa ubuvuzi bufite ireme ryo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Hakenewe uruhare rwa buri wese mu bari hano kugira ngo icyo cyuho kigaragara mu buvuzi gikurweho, kugira ngo tuzasige umurage mwiza w’ubuvuzi bwiza ku bazabaho mu bihe biri imbere. Birashoboka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka