Perezida Kagame: Hari abashoramari biteguye kuza gukorera imiti n’inkingo muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko hari abahanga mu gukora imiti n’inkingo aherutse kuganira na bo, bamugaragariza ubushake bafite bwo kuza kubikorera ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama y’iminsi ibiri yitabiriye ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021, inama yiga ku ikorwa ry’inkingo muri Afurika, ikaba yarateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko Umugabane wa Afurika utarimo kwihuta mu kugeza inkingo z’icyo cyorezo.

Umuntu umwe mu basaga 500 muri Afurika ni we umaze gukingirwa, ni mu gihe umuntu umwe muri bane mu bihugu byateye imbere amaze guhabwa urukingo rwa mbere.

Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ni kimwe mu bintu by’ingenzi Perezida Kagame yagaragaje ko bikenewe kugira ngo iyo ntego yo kwikorera inkingo zirimo n’iza COVID-19 igerweho.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ukeneye ubushobozi bwo kwikorera inkingo n’indi miti ikenerwa kwa muganga ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye, ibi bikaba bijyanye na gahunda ibihugu bya Afurika byiyemeje yo kongera amafaranga agenerwa ibyerekeranye n’ubuzima.

Perezida Kagame yavuze ko aherutse kugirana ibiganiro na zimwe mu nganda zifite ubushobozi bwo gukora inkingo za COVID-19, hakaba harimo urwagaragaje ko rufite ubushake bwo kwagurira ibikorwa byarwo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko hari bagenzi be b’abayobozi muri Afurika baganiriye kuri iyo ngingo, ariko bakaba bateganya no kubigeza no ku bandi.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko Afurika na yo ifite gahunda yo gukomeza kwishakamo ubushobozi bwo gukora inkingo, u Rwanda rukaba ngo rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere ibijyanye n’ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Mu bandi bitabiriye iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Macky Sall wa Senegal.

Yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo Moussa Faki Mahamat uhagarariye Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Dr. Ibrahim Assane Mayat, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iterambere rya Afurika yunze ubumwe n’Ubufatanye mu gutsura iterambere rya Afurika (AUDA-NEPAD).

Dr Tedros A. Ghebreyesus
Dr Tedros A. Ghebreyesus
Dr. Ngonzi Okonjo-Iweala
Dr. Ngonzi Okonjo-Iweala

Mu zindi nzobere zitabiriye iyo nama harimo Dr Tedros A. Ghebreyesus, uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), Dr. Ngonzi Okonjo-Iweala Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ‘World Trade Organisation’ (WTO), Winnie Byanyima, Umuyobozi Mukuru wa Porogaramu y’Umuryango w’abibumbye yo kurwanya SIDA (UNAIDS), Dr. Vera Songwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu bwa Afurika, Steven Masiyiwa, Intumwa yihariye ya Afurika yunze Ubumwe ku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19, ndetse na Prof. Senait Fisseha, Umuyobozi wa porogaramu mpuzamahanga muri ‘Susan Thompson Buffet Foundation’.

Félix Antoine Tshisekedi
Félix Antoine Tshisekedi
Cyril Ramaphosa
Cyril Ramaphosa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka