Perezida Kagame asaba ko Afurika yazahabwa urukingo ruhagije rwa COVID-19 niruboneka
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inama y’Abagize Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’Uturere tw’Ubukungu, iyo nama ikaba yigaga ku kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Iyo nama yari iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abateguye iyo nama yiga ku mbogamizi Afurika ihura na zo mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.
Yavuze ko icyo cyorezo gikomeje gukwirakwira hirya no hino muri Afurika, asaba ko haba ubufatanye bw’uturere twa Afurika mu kurwanya icyo cyorezo.
Mu gihe ubushakashatsi ku rukingo rwa COVID-19 bukomeje gukorwa hirya no hino ku isi, Perezida Kagame yasabye ko Afurika ikwiriye gutegura uburyo bwo kubona urwo rukingo kandi hakaboneka inkingo zihagije, asaba by’umwihariko ko hashyirwaho Umukuru w’Igihugu uhabwa inshingano zo gukurikirana iby’uko uru rukingo rwazagera ku Banyafurika benshi.
President Kagame today participated in the virtual meeting of the African Union Bureau and Chairs of Regional Economic Communities to discuss #COVID19 response. pic.twitter.com/FKC228EmDm
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 20, 2020
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
- Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda
- Mu batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri hari abasubizwa inyuma, abandi bakomeze
- Polisi iraburira abatwara abagenzi bava mu Karere bajya mu kandi bitemewe
- Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho - Min. Busingye
- Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’ingendo hagati y’uturere
- Abarokotse Jenoside bageze mu zabukuru bifashisha Yoga mu kurwanya umuhangayiko wa COVID-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|