Perezida Kagame asaba ko Afurika yazahabwa urukingo ruhagije rwa COVID-19 niruboneka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inama y’Abagize Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’Uturere tw’Ubukungu, iyo nama ikaba yigaga ku kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Iyo nama yari iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abateguye iyo nama yiga ku mbogamizi Afurika ihura na zo mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.

Yavuze ko icyo cyorezo gikomeje gukwirakwira hirya no hino muri Afurika, asaba ko haba ubufatanye bw’uturere twa Afurika mu kurwanya icyo cyorezo.

Mu gihe ubushakashatsi ku rukingo rwa COVID-19 bukomeje gukorwa hirya no hino ku isi, Perezida Kagame yasabye ko Afurika ikwiriye gutegura uburyo bwo kubona urwo rukingo kandi hakaboneka inkingo zihagije, asaba by’umwihariko ko hashyirwaho Umukuru w’Igihugu uhabwa inshingano zo gukurikirana iby’uko uru rukingo rwazagera ku Banyafurika benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka