Perezida Kagame aritabira inama yiga ku ikorwa rw’inkingo muri Afurika

Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi ba Afurika baza kuganira ku ikorwa ry’inkingo muri Afurika. Biteganyijwe ko iyo nama itangira tariki 12 kugeza 13 Mata 2021, ikaba yarateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).

Mu bandi bitabira iyo nama, harimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Macky Sall wa Senegal.

Hari kandi n’abandi bayobozi biteganyijwe ko bitabira iyo nama, harimo Moussa Faki Mahamat uhagarariye Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Dr. Ibrahim Assane Mayat, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iterambere rya Afurika yunze ubumwe n’Ubufatanye mu gutsura iterambere rya Afurika (AUDA-NEPAD).

Mu zindi nzobere zitabira iyo nama harimo Dr Tedros A. Ghebreyesus, uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), Dr. Ngonzi Okonjo-Iweala Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ‘World Trade Organisation’ (WTO), Winnie Byanyima, Umuyobozi Mukuru wa Porogaramu y’Umuryango w’abibumbye yo kurwanya SIDA (UNAIDS), Dr. Vera Songwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu bwa Afurika, Steven Masiyiwa, Intumwa yihariye ya Afurika yunze Ubumwe ku bijyanye n’icyorezo cya CoVID-19, ndetse na Prof. Senait Fisseha, Umuyobozi wa porogaramu mpuzamahanga muri ‘Susan Thompson Buffet Foundation’.

Ku rubuga rwa ‘Twitter’ Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), cyanditse ko hari isomo rikomeye Afurika yigiye ku cyorezo cya Covid-19, ko ikwiriye gushora imari mu kubaka uburyo n’ubushobozi bwayo bwite mu gukora inkingo.

Afurika yunze Ubumwe (AU) yashyizeho gahunda yayo yo gutanga inkingo, ishyiraho n’itsinda rishinzwe kuyikurikirana (African Vaccine Acquisition Task Team ‘AVATT’). Iyo gahunda igamije gufasha ibihugu bya Afurika kubona inkingo zigera kuri za Miliyoni zitangwa muri gahunda ya ‘Covax’ iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye igamije guha urukingo rwa mbere abaturage ba Afurika bagera kuri Miliyari 1,3 guhera muri Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka