Perezida Kagame ari mu Budage mu nama yiga ku gukorera inkingo muri Afurika

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, yageze i Marburg mu Budage aho yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na BioNTech.

Ibi biganiro biragaragarizwamo ishusho y’ibikorwa remezo bijyanye n’umushinga wo gukorera muri Afurika inkingo zo mu bwoko butandukanye. Ni ibikorwa remezo bizubakwa n’ikigo cy’Abadage BioNTech kizobereye mu gukora inkingo.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Perezida Macky Sall wa Senegal, Nana Akufo Addo wa Ghana ndetse n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Ibi biganiro bije nyuma y’aho Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda na Leta ya Sénégal yo kubaka ikigo cya mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA byitezeho kugabanya umubare w’inkingo Afurika yajyaga gushaka hanze.

BioNTech ivuga ko mu ntangiriro icyo kigo kizagira ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 ku mwaka. Ni mu gihe iyi Kompanyi yatangaje ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo mu Rwanda biteganyijwe gutangira hagati mu mwaka utaha wa 2022.

Ibi biri muri gahunda y’ubufatanye hagati y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).

Matshidiso Moeti ukuriye muri Afurika ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yatangaje ko iyi Kompanyi ya BioNTech ari ingenzi mu guhana ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzana imirimo mishya bikongerera imbaraga kwihaza mu buvuzi kwa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka