![Virusi ya Marburg uko igaragara mu byuma by'ikoranabuhanga Virusi ya Marburg uko igaragara mu byuma by'ikoranabuhanga](IMG/jpg/sei_144370360.jpg)
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko OMS izatanga inkunga ku Rwanda kandi izafatanya na Guverinoma y’u Rwanda guhagarika ikwirakwira rya virusi no kurinda abantu kwandura iki cyorezo.
Ati "Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi mu kurinda abaturage bari mu byago."
OMS ivuga ko uwanduye iyi ndwara aba ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe kiri hagati y’iminsi 2 na 21.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko iyi ndwara ari mbi cyane kuko ishobora kwica ku kigero cya 88% abayirwaye. Iyi ndwara ntigira umuti wagenewe kuyivura cyangwa urukingo, mu kuyivura ngo havurwa ibimenyetso hifashishijwe imiti itandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima irakangurira abantu bose kugira isuku bagakomeza umuco wo gukaraba intoki, ariko ugaragaje ibimenyetso akihutira kujya kwa muganga.
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibimenyetso by’iyo ndwara ari umuriro mwinshi, kuribwa umutwe bikabije, kuribwa mu mitsi, kuribwa mu nda no kuruka, gusa iyo iyi ndwara yazahaje umurwayi ashobora kuva amaraso ahantu hanyuranye nko mu maso n’ahandi, ndetse hakaba n’abayitiranya na Ebola.
Iyi ndwara basanze yaraje iturutse mu nkende zinjijwe mu Budage bavuga ko zivuye muri Uganda. Ariko kuva icyo gihe iyi virusi yagiye ica no mu zindi nyamaswa, ikwira no mu bindi bihugu.
Amakuru yatangajwe na OMS avuga ko iyi ndwara imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye. Mu mwaka wa 2012 abantu 15 muri Uganda barayanduye, muri bo bane barapfuye. Mu mwaka wa 2017 abantu batatu ni bo bayanduye irabahitana, mu mwaka wa 2005 mu gihugu cya Angola abantu 374 barayanduye, 329 irabahitana, mu mwaka wa 1998 na 2000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) abantu 154 barayanduye, 128 irabahitana. Mu mwaka wa 1967 mu Budage abantu 29 baranduye, barindwi muri bo irabahitana.
Inkuru zijyanye na: Marburg
- Abari barwaye Icyorezo cya Marburg bose barakize
- Abakize icyorezo cya Marburg barasabwa kwirinda konsa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
- Abantu babiri ni bo bari kuvurwa icyorezo cya Marburg
- Babiri bakize, undi mushya yandura icyorezo cya Marburg
- Abantu batatu ni bo barimo kuvurwa Marbourg
- Undi muntu mushya yanduye icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe ni we ukirimo kuvurwa Marburg
- Umuntu umwe gusa ni we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize, babiri ni bo bari kuvurwa Marburg
- Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho ikeka ko Marburg yaturutse
- Nta muntu wanduye Icyorezo cya Marbug
- Abantu batatu gusa ni bo bari kuvurwa Marburg
- Abantu batanu bakize Marburg
- Abantu umunani bakize Marburg
- Abandi bane bakize Marburg
- Abantu 26 bamaze gukira Marburg
- Ingamba zo guhangana na Marburg zigiye kuvugururwa
- Abantu babiri bakize Marburg
Ohereza igitekerezo
|
Narwaye mfite ibimenyetso byicyorezo niyihe nimero nahamagara
Ikamfasha
Mfite ibimenyetso byicyorezo
Niyihe number nahamagara bakqmfasha