OMS isanga gahunda ya “Mitiweli” ikwiriye kwigishwa mu bindi bihugu

Dr. Matshidiso Moeti, Umuyobozi w’ Ishami ry’Umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS/WHO) ku rwego rw’Afurika, yavuze ko bifuza kugeza gahunda y’u Rwanda y’ubwisungane mu buvuzi izwi nka “Mitweli”, kubera ko ifasha abaturage benshi.

Perezida kagame yakiriye Dr. Matshidiso Moeti, umuyobozi wa OMS ushinzwe Akarere k'Afurika.
Perezida kagame yakiriye Dr. Matshidiso Moeti, umuyobozi wa OMS ushinzwe Akarere k’Afurika.

Yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2017.

Yagize ati “Igihugu cyanyu cyashyizeho uburyo bwiza bw’ubwisungane mu buvuzi mwita "mituweli de sante", kandi (abayobozi)bashobora gushyiraho uburyo bufasha abandi bantu bo mu bindi byiciro kugera kuri ubwo bwisungane.”

Dr. Matshidiso yasabye Perezida Kagame kwigisha bagenzi be bo mu bindi bihugu uko akorana n'abafatanyabikorwa.
Dr. Matshidiso yasabye Perezida Kagame kwigisha bagenzi be bo mu bindi bihugu uko akorana n’abafatanyabikorwa.

Dr. Matshidiso yavuze ko byabahaye igitekerezo cyo kugeza iyi gahunda mu bindi bihugu bigifite ingorane zo gufasha abaturage kwivuza, kuko niba mu Rwanda byarashobotse n’ahandi hose byashoboka.

ati "Perezida Kagame yanabishimangiye avuga ko iyo umuturage wo hasi abona gahunda y’ubwisungane mu buvuzi imugeraho, bituma ayiyumvamo."

Dr. Matshidiso avuga ko icyabatangaje ari uburyo umuturage w’umukene,kugeza no k’u wo mu cyiciro cyo hasi ashobora kwivuza.

Perezida Kagame yakira itsinda rya OMS ryari rimazi iminsi mu Rwanda mu nama.
Perezida Kagame yakira itsinda rya OMS ryari rimazi iminsi mu Rwanda mu nama.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo OMS cyangwa WHO (World Health Organization) ikoresha ibifaranga byinshi ku isi,indwara ntizivaho,ahubwo ziriyongera.Ese mwaba muzi umuti rukumbi w’ibibazo byose dufite?
Nta wundi uretse Ubwami bw’imana.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,Ubwami bw’imana,ni ubutegetsi bw’imana dutegereje,buzaza bukamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi hose.Noneho nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,YESU akaba ariwe utegeka isi yose,akayihindura Paradizo.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gushaka ubwo butegetsi bw’imana,aho kwibeshya ko abantu bashobora gukuraho ibibazo isi yikoreye (Matayo 6:33).Gushaka ubwami bw’imana,ni ugushaka igihe tukiga Bible,tukajya mu materaniro kandi tukajya mu nzira kubwiriza abantu ngo bahinduke bashake imana.Niwo murimo YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose(Yohana 14:12).Ariko iyo twishakira ibyisi gusa (shuguri,amashuli,politics,etc...),ntitwite kubyo imana idusaba,imana idufata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4),bityo tukazabura ubwami bw’imana.Dukore imirimo isanzwe,ariko dushake n’ubwami bw’imana.IMPERUKA izaza nta kabuza kandi iri hafi.

BAHATI Thomas yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka