Ibi abaturage babitangarije umuyobozi w’intara y’iburasirazuba ,Uwamariya Odette, ubwo yasuraga ikigo nderabuzima cya Juru tariki 27/12/2011.
Uwamariya yababwiye ko umuntu urwaye adashobora kugira icyo ageraho, bityo bakaba bagomba kwirinda indwara ziterwa n’umwanda kuko arizo zibasiye abaturage. Yagize ati “mbashimiye isuku mbasanganye haba ku mubiri na hano ku kigo nderabuzima, muzayikomeze kandi mu bigire intego no mungo zanyu”.
Umujyanama w’ubuzima uhagarariye abandi, Uwizeyimana Florence, yavuze ko bagiye guca impfu n’indwara z’abana bakiri munsi y’imyaka itanu. Yagize ati “umugore utwite azajya abyara byibuze yisuzumushije inshuro zirenga eshanu”.
Uwamariya yakanguriye abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Juru kurushaho kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko byorohejwe abantu bazajya batanga ammafaranga y’ubwisungane mu byiciro bibiri kandi umuntu akazajya yivuza aho ageze.
Dr Rutagengwa Alferd, ukuriye ibigo nderabuzima byo mu karere ka Bugesera, yavuze ko ikigo nderabuzima cya Juru cyakira abaturage bagera hafi ku bihumbi 22 naho ubwitabire bwa mitiweri bugera kuri 55%”. Iki gigo kivurizwamo n’abaturage baturuka mu mirenge ya Mwogo, Juru ndetse na Rilima.
Dr Rutagengwa yaragaragaje ibibazo birimo abaforomo bake kuko hari batandatu gusa kandi bakaba badahagije ugereranyije n’abarwayi bagana icyo kigo. Yavuze ko abarwayi badatinda muri ibyo bitaro kuko iyo bafite uburwayi bukomeye babohereza mu bitaro bikuru bya Nyamata.
Ikigo nderabuzima cya Juru kimaze amezi atatu gusa gitangiye. Cyubatswe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’umushinga Access Project.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|