Nyarusange: Barasabwa kongera ingufu mu bukangurambaga kuri mitiwele

Abakuru b’imidugudu bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga barasabwa kongera ingufu mu bukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) kuko ubu uwo murenge ariwo uza inyuma mu karere ka Muhanga kose.

Mu mihigo y’umwaka ushize umurenge wa Nyarusange waje ku mwanya wa nyuma kuko mu mihigo 22 bari biyemeje iyo babashije kwesa ari 10 gusa.

Mu mihigo batabashije kwesa harimo no gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Kugeza magingo aya abamaze gushaka ubu bwisungane ni 67% harimo n’abakene Leta irihira.

Mu nama bagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, abakuru b’imidugudu igize umurenge wa Nyarusange bagaragaje ko ikibazo nyamukuru gituma abaturage batitabira gushaka ubwisungane mu kwivuza ari uko bahinduye gahunda bayoboragamo abaturage kuko mbere babashiragaho itegeko ryo gutanga aya mafaranga ndetse hamwe ugasanga hakoreshwa igitugu.

Batangaje ko mbere bagikoresha igitugu mu miyoborere yabo babonaga abaturage bitabira neza ibikorwa bibafitiye inyungu kurusha ubwo baretse ubwo buryo.

Muri ubu buryo hakaba haragaragaraga ahantu hatari hake abayobozi bafatiraga iby’abaturage nk’amatungo yabo, imyaka yabo ndetse hakaba n’ubwo babategeka gutanga ayo mafaranga mu gihe babonaga bamaze kugurisha utwabo.

Gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ntibikitabirwa nka mbere.
Gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ntibikitabirwa nka mbere.

Nubwo aya mafaranga yatangwaga ku bwinshi bakabona ubwisungane mu kwivuza ndetse n’imihigo bakayesa neza ariko ntibyabaga binyuze abaturage kuko ngo hari abari bamaze kwinubira ubuyobozi buriho.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko iki kibazo cyaje gukemuka ubwo bamwe mu batuye intara y’Amajyepfo bakigezaga kuri Perezida bamubwira ko bashyirwaho igitugu na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira ngo babashe kubahiriza gahunda za Leta.

Aha Perezida Kagame yihanangirije abayobozi ko batazongera gushyira igitugu ku baturage kuko bagomba gukora gahunda za Leta n’ubwo aribo zifitiye akamaro ariko ku bushake bwabo.

Aha akaba yarabasabye gukoresha uburyo bw’ubukangurambaga maze abaturage bakumva neza akamaro ka gahunda zibagenerwa.

Aba bayobozi bo mu murenge wa Nyarusange bijeje umuyobozi w’akarere ko bagiye gukomeza gukoresha ubu buryo bw’ubukangurambaga kandi bakaba bizeye ko buzatanga umusaruro nibumara kugera kuri bose.

Ikindi cyagaragajwe gituma abaturage badashaka ubwisungane mu kwivuza ni ikibazo cy’ubukene buri mu baturage muri iyi minsi. Bakaba bagaragaje ko muri iki gihe benshi badafite aho bakura amafaranga kandi bakaba bafite byinshi bikeneye ayo mafaranga.

Mutakwasuku avuga ko icya mbere gikwiye kwitabwaho ari amagara yabo kuko ibyo bakora byose badafite ubuzima bwiza ntacyo byazageraho. Bityo rero ngo bagomba kubanza gutanga ayo mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka