Nyaruguru: Imbangukiragutabara batanzeho miliyoni 60 izabafasha kwita no ku barwayi ba Coronavirus

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwaguze imbangukiragutabara butekereza kuyifashisha mu kugeza abarwayi kwa muganga, none yabagezeho ikenewe cyane kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi mbangukiragutabara ikoreshwa no mu kwita ku baketsweho ubwandu bwa COVID-19
Iyi mbangukiragutabara ikoreshwa no mu kwita ku baketsweho ubwandu bwa COVID-19

Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wungirije w’aka karere ushinwe imibereho y’abaturage Colette Kayitesi, ubwo bakiraga iyi mbangukiragutabara kuwa kabiri tariki 9 Kamena 2020, imbangukiragutabara esheshatu zari mu karere kose zari nkeya kandi zigomba kwifashishwa n’ibitaro bya Munini hamwe n’ibigo nderabuzima 16, n’amavuriro (postes de santé) 23.

Iyi ya karindwi bari bayiguze bagira ngo bayifashishe mu gutwara abarwayi bisanzwe, ariko aho icyorezo cya Coronavirus cyatereye bwo yari ikenewe by’akarusho, nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini, Dr. Benjamin Muvunyi.

Agira ati “Ubwo hiyongereyeho n’icyorezo cya Coronavirus, yari ikenewe cyane kuko akazi kiyongereye, aho tujya gufata abarwayi bayikekwaho, tukabageza kwa muganga, bagapimwa, bagashyirwa mu kato. Iyi ije kudutera ingabo mu bitugu kuko abarwayi bazagera ku bitaro ku gihe”.

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bagiye bunganirwa n’imbangukiragurabara na bo bavuga ko nubwo amafaranga yaguze iriya nshyashya atari makeya, byari ngombwa kuko zibagoboka.

Séraphine Nyirakomeza wo mu Murenge wa Kibeho agira ati “Narwaje umwana, yanegekaye, ngeze kwa muganga bahamagara imbangukiragutabara, itugeza byihuse ku bitaro bya Munini, abaganga bamwitaho, ntiyaba agipfuye”.

Charles Mpozembizi ucururiza mu isoko rya Ndago, we ngo bigeze kumugongera umwana atazi n’umugonze, ariko mu minota itarenze 10 imbangukiragutabara yari imugezeho kuko yahise ahamagara ku bitaro bya Munini.

Imbangukiragutabara yazanye n'ibikoresho byifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga badahungabanye
Imbangukiragutabara yazanye n’ibikoresho byifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga badahungabanye

Agira ati “Hano mu isoko numvise unugwanugwa ngo afite Coronavirus ari nko gukorora, uretse kuba nahamagara ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima, mfite na nomero z’abatwara imbangukiragutabara. Nahita mbahamagara bakaza kumutwara”.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru bamaze gufata ibipimo bigera kuri 200, ariko umuntu umwe ni we wenyine wasanganywe Coronavirus. Kugeza ubu mu kato harimo 64 bagitegererejwe ibisubizo, biganjemo abafashwe bari bambutse umupaka w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka