Nyaruguru: Hari abaturage baretse gutanga MUSA ngo ibyiciro by’ubudehe bibanze bivugururwe
Mu gihe abaturage b’umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru 21% aribo bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), bamwe mu baturage bavuga ko batinze kuyitanga kuko bari bategereje ko ibyiciro by’ubudehe bibanza kuvugururwa.
Umwe muribo aragira ati ”twumvise ko bagiye kuvugurura ibyiciro by’ubudehe niyo mpamvu nari nabaye ndetse gutanga Mitiweri. Twarategereje none turabona ntakirakorwa”.

Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/08/2014, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yasabye abatuye umurenge wa Munini kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko aribo bari inyuma mu karere kose.
Yagize ati ”nimwe banyuma mu karere kose, ahari ubanza ari namwe banyuma mu gihugu cyose. Ibyo mwe ntibibatera isoni”?

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabwiye abaturage ko ibyiciro by’ubudehe biteganywa kuvugururwa, ariko ko bizavugururwa bikanatangira gukurikizwa mu mwaka utaha.
Uyu muyobozi asaba abaturage gutanga imisanzu yabo kuko indwara idateguza.
Abatuye muri uyu murenge bemereye ubuyobozi bw’akarere ko mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda bose bazaba bamaze gutanga imisanzu yabo y’ubwisungane mu Kwivuza.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|